Machine Gun: Intwaro Yahinduye Amateka y’Intambara ku Isi, Kuva kuri Gatling Gun Kugera ku Ntambara Abanyamulenge Bashoweho mu Misozi Miremire y’i Mulenge
Machine Gun (Mashin Gun) ni imwe mu ntwaro zahinduye amateka y’intambara kurusha izindi nyinshi zabayeho. Kuva yavumburwa mu kinyejana cya 19, yahinduye uburyo intambara zirwanwa, ihindura amayeri ya gisirikare, ndetse iba kimwe mu bikoresho by’ingenzi byifashishwa n’ingabo n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’isi.
Amateka yayo atangirira kuri Gatling Gun, yakozwe mu 1862 na Dr. Richard Jordan Gatling muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko yayikoze agamije kugabanya umubare w’abasirikare boherezwaga ku rugamba, yizera ko intwaro ishobora gukoreshwa n’abantu bake. Nyamara, uko imyaka yagiye ishira, ibyo ntibyagenze nk’uko yabitekerezaga, ahubwo Machine Gun yahindutse imwe mu ntwaro zahitanye abantu benshi mu mateka y’intambara.
Mu 1884, Hiram Stevens Maxim yakoze Maxim Gun, yabaye Machine Gun ya mbere yikoresha ubwayo (fully automatic). Yashoboraga kurasa amasasu amagana ku munota, ihindura burundu uburyo intambara zategurwaga n’uko zarwanwaga.
Nyuma yayo haje izindi mbunda zakomeje gutezwa imbere zirimo MG34, MG42, PKM, FN MAG, M60, M240 na Minimi, ndetse n’izindi nyinshi, zigaragaza uburyo ikoranabuhanga rya gisirikare ryakomeje gutera imbere.
Mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri y’Isi, Machine Gun yahinduye imiterere y’ibibuga by’imirwano, ituma amayeri mashya nka trench warfare akoreshwa cyane. Kugeza n’uyu munsi, iracyari imwe mu ntwaro z’ingenzi zifashishwa n’ingabo z’ibihugu byinshi.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu misozi miremire y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Leta y’i Kinshasa n’iya Bujumbura zashoye intambara ku Banyamulenge, iyi ntambara imaze imyaka myinshi. Muri iyo ntambara, MRDP-Twirwaneho yahagurutse irwanira Abanyamulenge ikoresha intwaro zitandukanye, zirimo na Machine Gun. Imiterere y’iyo misozi n’ubutaka butoroshye bituma izi ntwaro zikomeza kugira uruhare mu buryo impande zitandukanye zitegura ibikorwa byazo. Binavugwa ko MRDP-Twirwaneho ifashwa na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), na yo yavutse mu rwego rwo guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
MRDP-Twirwaneho ikoresha cyane Machine Gun, kandi bivugwa ko imaze no kwirukana ingabo zashoye intambara ku Banyamulenge mu bice bimwe by’iyo misozi ikoresheje izi ntwaro. Nta mubare uzwi wa Machine Gun ifite, ariko nk’uko bivugwa, MRDP-Twirwaneho ifite Machine Gun zibarirwa mu magana.
Amateka ya Machine Gun agaragaza uburyo ikoranabuhanga rishobora guhindura amateka y’intambara n’imiterere y’umutekano ku isi. Nubwo yakorewe intego zatangajwe nk’iz’ubumenyi n’iterambere rya gisirikare, yakomeje kugira uruhare rukomeye mu ntambara nyinshi, ndetse igira n’ingaruka zikomeye ku basirikare no ku baturage b’abasivili. Ni imwe mu ntwaro zakomeje kugira uruhare rukomeye mu mateka ya gisirikare kuva mu kinyejana cya 19 kugeza muri iki gihe.






