Maï Maï yakijijwe n’amaguru nyuma yokumishwaho urufaya rw’amasasu ku Kabara.
Ku munsi w’ejo hashize umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï wagabye igitero ku bungeri b’inka z’Abanyamulenge ku Kabara muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ariko ntibyayihira kuko bariya bungeri bahise bahindukiza imbunda barayirasa iza gukizwa n’amaguru.
Agace icyo gikorwa cyabereyemo neza nakitwa ku Kabara kwa Kagesha, haherereye muri Collectivite Tanganyika, Grupema Balala Nord muri Fizi, intara ya Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana isaha z’umugoroba z’ahar’ejo ku wa kane, ubwo abungeri b’inka z’Abanyamulenge bari bahinduye inka zabo, nibwo igitero cya Maï Maï cyabaturutse inyuma, maze bakivuzamo urufaya rw’amasasu, birangira icyo gitero gikijijwe n’amaguru.
Ubuhamya bwatanzwe bugira buti: “Abungeri b’inka bari bahinduye, bageze ku Kabara kwa Kagesha, bari bamaze gutambuka agakomero kahaba, Maï Maï ibaturuka inyuma ije kunyaga Inka. Nibwo bahise bayirasa ihungira mu mibande.”
Bivugwa ko aba bungeri bari birije Inka zabo ku misozi igana mu Kigazura, ari nabyo bice Mai Mai yaje iturutsemo. Ariko ibiraro byabo byari ku misozi ya Kabara.
Ubwo ayo masasu yaraswaga, abari mu Mikenke no mu nkengero zayo barayumvise, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Umuturage uri mu Mikenke yabwiye MCN ati: “Hari amasasu twumvise menshi ku mugoroba, yumvikanye nyuma gato yuko Inka zari ziriwe mu Kigazura, zatashye. Gusa ntabyinshi byayo twamenye.”
Ibyo bibaye mu gihe muri ibi bice havuzwe interahamwe, ndetse biranavugwa ko zakambitse ahitwa mu Gipupu, agace gatuwemo Ababembe n’Abanyindu.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko izo nterahamwe zageze mu Gipupu ziturutse mu mashyamba ya Mwenga.
Si Gipupu yonyine ivugwamo interahamwe, kuko no mu Rurambo, ibyemweru bigera kuri bitatu, bishyize zirimo kuhavugwa, kandi binavugwa ko zahageranye n’abana n’abagore. Iz’interahamwe zikaba zicyumbikiwe na Gumino na Maï Maï.
priligy en france viagra cipralex 30 mg depression Over the 25 years since Johnson s eye popping, steroid fuelled brilliance was savagely cut short and his life ruined, I have increasingly found myself fascinated by the moral ambiguities produced by the tensions between these competing paradigms