Masisi: FARDC Yateye Ibisasu Ahatuye Abasivili, Bihitana Abataribake
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zagabye igitero cya drones mu bice bituwe n’abaturage bo mu gace ka Mushaki, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaviramo abasivili benshi gukomereka ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, iki gitero cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08/05/2026 ahagana saa kumi z’umugoroba, aho drones bivugwa ko zarashwe n’ingabo za FARDC zaguye mu duce dutuwemo n’abaturage, zigateza ubwoba n’ibyangiritse bikomeye mu miryango ituye muri ako gace.
Kanyuka yavuze ko ibisasu byarashwe byaguye hafi y’ingo z’abaturage ndetse no mu bice byari birimo abantu benshi, ibintu AFC/M23 ivuga ko bigaragaza uburyo FARDC ikomeje gushyira abasivili mu kaga mu bikorwa bya gisirikare iri kugaba muri Masisi.
Yagize ati:
“Iki ni igitero cyibasiye abaturage b’inzirakarengane. Drones zarashwe mu bice bituwemo n’abasivili, abantu benshi barakomereka, abandi batakaza ubuzima.”
Nyuma y’iki gitero, AFC/M23 yashyize hanze amashusho agaragaza abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace. Muri ayo mashusho hagaragaramo abagore, abana n’abagabo baryamye ku bitanda, bamwe bafite ibikomere bikomeye byatewe n’iturika ry’ibisasu.
Iki gitero kibaye nyuma y’icyabaye tariki ya 07/05/2026 mu gace ka Kalenga kari muri Teritwari ya Masisi, aho AFC/M23 yavuze ko FARDC yarashe mu bice byari bituwemo n’abaturage, bikaviramo urupfu rw’abasivili benshi ndetse abandi bagahunga ingo zabo kubera ubwoba bw’imirwano n’ibisasu.
Amakuru ava muri ako karere avuga ko abaturage benshi bo muri Mushaki na Kalenga bamaze kuva mu byabo, bamwe berekeza mu bindi bice bya Masisi, abandi bahungira mu nkambi z’agateganyo kubera impungenge z’umutekano muke ukomeje kurangwa muri ibyo bice.
AFC/M23 ivuga ko ibikorwa bya FARDC biri gukorwa mu gihe hari hitezwe ibikorwa by’urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye. Uru rwego ruzwi nka “EJVM+” rwashyizweho hashingiwe ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 mu mwaka ushize.
Lawrence Kanyuka yavuze ko ibitero nk’ibi bishobora gushyira mu kaga ibikorwa byose byari bigamije kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko gukomeza kurasa ahari abaturage bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Yongeyeho ko AFC/M23 ifite inshingano zo kurinda abasivili no kubungabunga umutekano mu bice igenzura, anashinja FARDC gukoresha uburyo bwo gutera ubwoba abaturage kugira ngo bahunge ibyo bice.
Kugeza ubu, Leta ya RDC ntiragira icyo itangaza ku birego bya AFC/M23 bijyanye n’iki gitero cya drones cyagabwe i Mushaki. Gusa imirwano hagati y’impande zombi ikomeje gukaza umurego mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, nubwo hakomeje ibiganiro n’ubuhuza mpuzamahanga bigamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya ubuzima bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.





