Masisi: Intambara Ikaze Ihanganishije AFC/M23 na FARDC, Wazalendo na FDLR Ikomeje Guhungabanya Umutekano w’Abaturage n’Uburezi mu Burasirazuba bwa Congo
Muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa imirwano ikomeye imaze iminsi ibiri ihanganishije AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, Wazalendo ndetse n’imitwe ibarizwa ku ruhande rwabo, harimo na FDLR. Iyi mirwano ikomeje kugaragaza imbaraga za AFC/M23 mu bice bitandukanye by’ako karere, mu gihe ku rundi ruhande havugwa igitutu gikomeye ku ngabo zishyize hamwe zirwanya uwo mutwe.
Amakuru aturuka ku baturage n’inzego z’umutekano zaho avuga ko kuva ku wa Kane ushize, amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje ataracogora mu gace gaherereye hagati ya Bibatama na Kasenyi, hafi ya Rubaya, mu gace ka Bahunde, muri Groupement ya Kibabi 1. Agasantire ka Muhahirwa ni ko kagaragaramo ubukana bw’iyi mirwano, aho impande zombi zikomeje guhangana bikomeye.
Iyi mirwano yaje ikurikira iminsi mike yari yaranzwe n’agahenge, ariko yongeye kubura mu buryo butunguranye, bikaba byateje impungenge zikomeye mu baturage b’ako karere.
Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bongera guhunga ingo zabo bajya gushaka ubuhungiro mu bice bifite umutekano ugereranyije. Ubuzima bw’abaturage bwahungabanye, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi birahagarara, mu gihe imirwano ikomeje kugenda isatira utundi dusantire dutandukanye.
Uretse ikibazo cy’umutekano muke ku baturage, hari n’impungenge zikomeye ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bitegura gukora ibizamini bya Leta bya 2025–2026 biteganyijwe gutangira ku wa Mbere.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami ry’uburezi muri Masisi, ibigo by’ibizamini bya Luke 1 na Luke 2 byari byashyizwe mu gace ka Nyamaboko byamaze kwimurirwa mu bice bya Kinigi na Rubaya kubera umutekano muke umaze iminsi ugaragara.
Gusa, kugira ngo abanyeshuri babigereho, basabwa kunyura mu gace ka Kibabi kari kuberamo imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano wabo.
Imiryango iharanira inyungu z’abaturage n’abagize sosiyete sivile mu gace ka Katoyi irasaba ko hakorwa gahunda yihutirwa yo kwimura ibigo by’ibizamini bikajyanwa mu bice bya Biriko na Ntoto muri Walikale, aho bemeza ko umutekano wifashe neza ugereranyije.
Bavuga ko gukomeza gusiga abanyeshuri mu nzira zishobora kubashyira mu kaga ari ibyago bikomeye, bishobora no kubabuza kugira uruhare mu bizamini bya Leta bigira uruhare runini mu hazaza habo.
Iyi mirwano ikomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kigihangayikishije, cyane cyane mu bice bya Masisi, aho abaturage basaba ko hakwihutishwa ibisubizo birambye kugira ngo ubuzima busubire mu murongo.






