Minembwe: FARDC n’abo bafatanyije bakomeje ibitero bikaze byibasira abaturage, drones na zo zikomeje kwangiza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bya Minembwe, ho muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rifatanyije n’imitwe iyishyigikiye, irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, nk’uko amakuru ava muri ako gace abyemeza.
Aya makuru avuga ko ibi bitero byibasiye cyane cyane imihana ituwe n’Abanyamulenge, aho abaturage benshi bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba no guhunga ibyabo kubera imirwano idahagarara muri ako karere.
Ibitero byagabwe mu masaha ya kare y’igitondo mu bice bya Kalingi, Bidegu na Gakenge, aho uruhande rwa Leta rwagerageje kwinjira muri ibyo bice ruvuga ko rugamije kubigenzura. Gusa umutwe wa MRDP-Twirwaneho, urwanira kurinda abaturage bo mu misozi ya Minembwe, wahise wohereza abasirikare bawo gutabara abaturage no gusubiza inyuma FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero.
Amakuru yizewe ava ku baturage n’andi masoko akurikiranira hafi umutekano muri ako karere avuga ko imirwano yabereye i Bidegu ari yo yabaye ikomeye kurusha ahandi hose, aho MRDP-Twirwaneho yahanganye bikomeye n’uruhande rwa FARDC n’abo bafatanyije.
Mu gace ka Kalingi ho, amakuru avuga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo zahunze nyuma y’igihe gito MRDP-Twirwaneho ihageze, bituma ako gace gahita kagenzurwa n’uyu mutwe.
Nubwo ku manywa uruhande rwa FARDC rwagerageje kwisuganya i Bidegu, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yakomeje gukaza umurego kugeza mu masaha y’umugoroba, hafi saa kumi n’iminota irenga, mbere y’uko uruhande rwa Leta rusubira inyuma.
Kuri ubu, amakuru ahari aravuga ko MRDP-Twirwaneho igenzura uduce twa Bidegu na Kalingi, mu gihe hakurya y’uruzi rwa Rwiko hagikomeje kugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za FARDC n’imitwe iyishyigikiye.
Abaturage batuye muri utu duce bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi mirwano, zirimo guhunga, kubura ibiribwa ndetse no kubaho mu bwoba bw’ibitero bishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.
Ikindi cyagaragaye muri iyi mirwano ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho, aho amakuru avuga ko FARDC yakoresheje indege zitagira abapilote (drones), zarashe ibisasu mu bice bya Bidegu, Kalingi ndetse no mu yindi mihana ituwe n’Abanyamulenge iri hafi y’aho imirwano yabereye.
Abaturage bavuga ko ikoreshwa ry’izo drones rikomeje guteza impungenge nyinshi, cyane cyane kubera ko ibisasu bimwe bivugwa ko byaguye hafi y’ingo z’abasivile, ibintu bishobora kurushaho guteza ikibazo cy’ubuhunzi n’umutekano muke muri ako karere kamaze igihe kirekire karazahajwe n’intambara.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uko ikibazo cy’umutekano muri Minembwe no mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo gikomeje gufata indi ntera, mu gihe uruhande rurwana ku ruhande rwa Leta rukomeje gushinjwa kugaba ibitero ku baturage no gukoresha imitwe yitwaje intwaro mu nyungu za politiki n’igisirikare.
Mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko habaho ibiganiro n’ubutabazi bwihuse, impungenge zikomeje kwiyongera ko imirwano ishobora gukomeza gukwira no mu yindi mihana, cyane cyane mu duce dutuwe n’abasivile badafite ubushobozi bwo kwirwanaho.






