Minembwe: Gen. Sematama Yashimiye Ubuyobozi bwa AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ku Ruzinduko rwo Guhumuriza Abaturage, Avuga ko “Urugamba rwo Kurengera Abaturage Rugikomeje”
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
General Charles Sematama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za MRDP-Twirwaneho akaba n’Umuyobozi Wungirije w’uyu mutwe, yashimiye abayobozi b’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’abafatanyabikorwa babo nyuma y’uruzinduko bagiriye mu gace ka Minembwe, aho bari baturutse ku cyicaro gikuru cya AFC/M23 i Goma.
Aba bayobozi bageze muri Minembwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu rwego rwo gusura no guhumuriza abaturage nyuma y’igihe kirekire cy’imirwano n’ibibazo by’umutekano byakomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo.
Muri abo bayobozi harimo Bertrand Bisimwa, Umuhuza bikorwa Wungirije wa AFC/M23; Dr. Freddy Kaniki, Perezida wa MRDP-Twirwaneho; Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 ushinzwe ibya politiki; Moïse Nyarugabo; Gadi Mukiza wari uturutse i Bukavu; ndetse na General Byamungu.
Mu butumwa bwe, General Charles Sematama yabanje gushimira abaturage ba Minembwe ku bw’ubutwari, kwihangana no gukomeza kubaho mu bihe bikomeye by’umutekano muke bimaze igihe muri ako karere.
Yavuze ko ukwihangana kw’abaturage ari ikimenyetso cy’imbaraga n’ubushake bagaragaje mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi bibugarije.
General Sematama yavuze ko MRDP-Twirwaneho ikomeje ibikorwa byo kurengera abaturage, avuga ko ingabo zayo zakomeje guhangana n’ibitero avuga ko byagiye bigabwa n’ihuriro ririmo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Yongeye kwibutsa amateka y’amakimbirane amaze imyaka irenga icumi mu bice bituwe n’Abanyamulenge, agaragaza ko abaturage baho bagiye bahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano ndetse n’ingaruka z’intambara zagiye zibibasira.
Nyuma yo gushimira abaturage, General Sematama yashimiye kandi abayobozi ba AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bagize uru ruzinduko muri Minembwe, avuga ko ukuza kwabo kwari ikimenyetso cyo kwegera abaturage no kubereka ko batari bonyine muri ibi bihe bikomeye.
Yashimangiye ko ubutumwa bw’ihumure abo bayobozi bagejeje ku baturage bwagize uruhare mu kubongerera icyizere no kubaha imbaraga mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje.
Ati: “Nubwo urugamba rugikomeje, abaturage bakomeje kwizezwa ko hazagerwaho amahoro n’umutekano, ndetse ko hazakomeza ibikorwa bigamije kubarinda.”
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byavuzwe na MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ko byatumye bugira ubuyobozi ku bice byinshi bikikije Centre ya Minembwe.
Mu duce twavuzwe harimo Gakenke, Kalingi, Gitavi, Bidegu, Kalongi, Lundu n’ahandi.
Aya makuru kandi avuga ko izi ngabo zagize ibikorwa mu bice bya Mikenke, Rwitsankuku na Point Zero, ahari hamaze igihe hagaragara imirwano ikomeye.
Ku munsi wakurikiyeho, amakuru yatangajwe n’impande zihuriye kuri MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 yavuze ko zafashe agace ka Gipupu, kari gafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu rwego rw’imyanya y’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo.
Nubwo impande zihanganye zitanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’imirwano n’igenzura ry’uduce dutandukanye, umutekano muri Minembwe n’ibice biyikikije ukomeje kuba ikibazo gikomeye gikurikiranwa n’abaturage, abaharanira amahoro ndetse n’abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.




