Minembwe Mu Bihe Bikomeye: Drones Kamikaze Zavuzwe mu Bitero Byibasiye Abaturage
Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko igisirikare cya Leta ya Kinshasa gikomeje ibikorwa bikomeye bya gisirikare byibasira abaturage bo mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako, hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, wavuze ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 21/05/2026 kugeza ku gicamunsi, ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zikomeje kugaba ibitero bikomeye byo mu kirere ku bice bituwe n’abaturage muri Minembwe.
Nk’uko AFC/M23 ibivuga, ibyo bitero biri gukorwa hifashishijwe drones z’intambara zo mu bwoko bwa KT-6 ndetse n’izindi drones zigenewe kwiturikiriza ku ntego (kamikaze drones), ibintu iri huriro rivuga ko byateje ubwoba bukomeye mu baturage ndetse bikangiza ibikorwa byabo bya buri munsi.
Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu buryo bwateguwe kandi bugamije guca intege abaturage batuye muri ako gace, ashinja FARDC n’abo bafatanya gukoresha uburyo bw’intambara bushobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.
Yagize ati:
“Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kugeza ubu, ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kurasa no gutera ibisasu mu Minembwe no mu nkengero zaho zikoresheje drones za KT-6 na drones kamikaze.”
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byangije ibikorwa byinshi by’abaturage, birimo amazu ndetse n’amatungo yahatikiriye. Muri santere ya Bidegu, iri huriro rivuga ko nibura inka 33 zapfuye nyuma yo kugabwaho ibitero, ibintu rivuga ko bigamije gusenya ubukungu n’imibereho y’abaturage bo muri ako karere.
Minembwe ni kamwe mu duce tumaze igihe kirekire turi mu makimbirane y’umutekano, aho hakunze kuvugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ndetse n’ingabo za Leta ya Congo. Mu mezi ashize, ibikorwa bya gisirikare hagati ya FARDC na MRDP-Twirwaneho, umutwe uvuga ko urwanirira abaturage batuye mu bice by’i Mulenge, byakajije umurego muri ako karere.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo kubera ubwoba bw’ibisasu n’imirwano ishobora gukomeza kwiyongera. Hari impungenge ko niba ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje, ikibazo cy’ubutabazi n’ubuhunzi gishobora gufata indi ntera muri Minembwe no mu nkengero zaho.
Muri iri tangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, AFC/M23 yavuze ko gukoresha drones z’intambara mu duce dutuwe n’abaturage ari uburyo bwo gukoresha ingufu z’umurengera, bushobora kugize ibyaha by’intambara, cyane cyane iyo ibikorwa bya gisirikare bikorwa hadatandukanywa abasivili n’abarwanyi.
Iri huriro rikomeje gusaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga gukurikirana ibyo bitero no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo kugira ngo ihagarike ibikorwa rivuga ko byibasira abaturage b’inzirakarengane.
Ku rundi ruhande ariko, kugeza ubu Leta ya Kinshasa ntiragira icyo itangaza kuri aya makuru yashyizwe hanze na AFC/M23, mu gihe imirwano hagati y’impande zombi ikomeje gufata indi ntera mu bice byinshi by’Uburasirazuba bwa RDC.






