Kivu y’Amajyepfo: Imvura Idasanzwe Yateje Ibyangiritse Bikomeye ku Baturage
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imvura nyinshi ivanze n’urubura yangije bikomeye agace ka Cifunzi, gaherereye muri Grupema ya Kalonge, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mvura yasenye amazu y’abaturage, yangiza imirima, ihitana amatungo ndetse inangiza n’ibindi bintu byari bifitiye abaturage akamaro.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo imvura idasanzwe yari iherekejwe n’urubura yibasiraga ako gace.
Agace ka Cifunzi ni ko kibasiwe cyane, by’umwihariko igice cya Mutale, na cyo giherereye muri Grupema ya Kalonge. Ni kamwe mu duce twahuye n’ingaruka zikomeye z’iyi mvura. Abaturage bavuga ko ibyangiritse ari byinshi, kuko imirima yari isanzwe ari isoko nyamukuru y’ubuzima bwabo yangiritse bikomeye.
Sosiyete Sivile yo muri Kalonge yatangaje ko iyi mvura yasize abaturage mu gihirahiro, nyuma yo gutakaza imyaka yari ibatunze, amazu bari batuyemo ndetse n’amatungo yabo.
Umwe mu bahagarariye Sosiyete Sivile muri Kalonge, Yoweli Nyabirungu, yavuze ko ingaruka z’iyi mvura ari nyinshi kandi ko abaturage bahuye n’igihombo gikomeye.
Yagize ati: “Ibyangiritse ni byinshi cyane. Imirima myinshi yarangiritse, amazu y’abaturage arasenyuka, ndetse n’amatungo amwe yari mu rwuri yapfuye.”
Abaturage bo muri Kalonge bavuga ko iri sanganya rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, cyane ko ubuhinzi ari bwo soko nyamukuru ry’amafaranga n’ibiribwa.
Mu gihe hagikorwa isuzuma ryuzuye ry’ibyangiritse, bamwe mu baturage n’abaharanira inyungu rusange muri Kalonge bavuga ko ibi biza bishobora kuba bifitanye isano n’iyangirika rikomeje kugaragara mu bidukikije.
Kalonge iherereye hafi y’agace k’umupaka wa Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega (PNKB), kamwe mu turere dufite urusobe rw’ibinyabuzima rukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyakora, abahatuye bavuga ko ibikorwa byangiza ibidukikije bishobora kuba biri mu bituma imvura idasanzwe igira ingaruka zikomeye ku baturage.
Sosiyete Sivile ya Kalonge yatangaje ko iteganya gutangiza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kurengera ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Kugeza ubu, nta mubare wuzuye w’abaturage bahuye n’ingaruka z’ibi biza cyangwa agaciro k’ibyangiritse uratangazwa. Icyakora, ubuyobozi n’inzego z’ibanze bakomeje gukurikirana uko ibintu bimeze kugira ngo hafatwe ingamba zo gufasha abahuye n’iki kibazo.





