MINEMBWE MU KATO K’UBUKUNGU: Ifungwa ry’Inzira z’Ubuhahirane Ryazamuye Ibiciro by’Ibiribwa n’Imiti, Abaturage Bataka Ubuzima Bukomeje Gukomera
Mu misozi miremire ya Minembwe, ahazwi nk’ahantu hagoye mu duce tw’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tumaze imyaka myinshi twugarijwe n’intambara n’umutekano muke, ubuzima bw’abaturage bukomeje kuba ingorabahizi kurusha uko bwari bumeze mu myaka ishize.
Mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byahoze ari inkingi z’ubukungu bw’akarere byasubiye inyuma kubera intambara, abaturage bavuga ko ubu bahangayikishijwe cyane n’ingaruka z’ifungwa ry’inzira nyamukuru z’ubucuruzi zahuzaga Minembwe n’andi masoko akomeye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka ku baturage batandukanye bo muri Minembwe avuga ko inzira nyinshi zakoreshwaga mu kugeza ibicuruzwa muri aka karere zafunzwe. Bizwi ko zafunzwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Ibi ngo byatumye ubuzima burushaho guhenda, ibiribwa n’imiti bikabura cyangwa bikagurwa ku giciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’icyari gisanzwe.
Nk’uko amakuru atangwa n’abaturage abivuga, zimwe mu nzira zikomeye zifashishwaga mu kugeza ibicuruzwa muri Minembwe zirimo umuhanda wa Mulima werekezaga i Baraka, inzira inyura ku Ndondo muri Groupement ya Bijombo igana i Uvira no muri Teritwari ya Walungu, ndetse n’inzira igana i Misisi inyuze mu Lulenge.
Abaturage bavuga ko izi nzira zari ingenzi cyane kuko ari zo zanyurwagamo ibicuruzwa byinshi by’ibanze birimo ibiribwa, imiti, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bikenerwa buri munsi.
Gufungwa cyangwa kudakoreshwa kw’izi nzira byatumye Minembwe isa n’iri mu kato k’ubukungu, aho ibicuruzwa bike bishobora kuhagera biza ku giciro gihanitse cyane kubera ibibazo by’umutekano n’ingorane zo kubigeza ku masoko y’aho.
Mu bihe byashize, abaturage benshi bo muri Minembwe babeshwagaho n’ubworozi bw’inka ndetse n’ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye. Ariko abaturage bavuga ko imyaka myinshi y’imirwano n’ibitero bavuga ko bagabwaho n’ingabo za FARDC n’abo bashinja kuba abafatanyabikorwa bazo, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, yatumye ibikorwa byinshi by’ubukungu bihagarara.
Hari abaturage bavuga ko bamwe mu borozi batakaje inka zabo mu bihe bitandukanye by’imirwano, mu gihe abandi bavuga ko batagishobora kugera ku mirima yabo kubera umutekano muke uvugwa mu bice bimwe na bimwe by’akarere.
Ibi byatumye abaturage benshi basigara bishingikirije ku masoko yo hanze kugira ngo babone ibyo kurya n’ibindi bikenerwa by’ibanze. Nyamara na yo ayo masoko ngo agenda aba kure kubera ibibazo by’inzira z’ubucuruzi.
Abaturage bakomeje kugeza ubutumwa kuri Minembwe Capital News bagaragaza uko imibereho yabo ikomeje kugorana umunsi ku wundi.
Bumwe mu butumwa twakiriye bugira buti:
“Ubuzima bukomeje gukomera cyane, aho agapaki ka Paracetamol kavugwa kugurwa amafaranga arenga amadolari atanu y’Amerika, ikilo kimwe cy’isukari kikagurwa amafaranga ibihumbi 50 by’amafaranga ya Congo, mu gihe n’agakombe k’umunyu kavugwa kugurwa amafaranga ibihumbi 20.”
Nubwo Minembwe Capital News itabashije kugenzura byigenga ibiciro byose byavuzwe muri ubu butumwa, abaturage benshi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko muri rusange ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze byazamutse ku rwego ruteye impungenge.
Abatuye Minembwe bavuga kandi ko ikibazo kitagarukira ku biribwa gusa. Imiti imwe n’imwe ikenerwa buri munsi mu kuvura indwara zisanzwe ngo iragenda iba mike cyangwa ikagurwa amafaranga menshi cyane.
Abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko iyo imihanda n’inzira z’ubucuruzi bidakoreshwa neza, ibigo nderabuzima n’amafarumasi bigira ikibazo cyo kubona imiti ku gihe, bikagira ingaruka ku barwayi, cyane cyane abana, abagore batwite n’abageze mu zabukuru.
Abasesenguzi bavuga ko iyo ikibazo nk’iki kimaze igihe kirekire, gishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange ndetse n’imirire mibi mu baturage.
Mu butumwa butandukanye bukomeje kugera ku banyamakuru ba Minembwe Capital News, abaturage basaba ko hafatwa ingamba zatuma inzira z’ubucuruzi zongera gukora neza kugira ngo ibicuruzwa byongere kugera muri Minembwe ku giciro abaturage bashobora kubona.
Bavuga ko amahoro n’umutekano biramutse bisubijwe ku buryo burambye, ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi byashobora kongera gusubira ku murongo, bikagabanya ibiciro bikomeje kuzamuka.
Mu gihe imirwano n’amakimbirane bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC, abaturage bo muri Minembwe bavuga ko ikibazo cy’ubuzima bwa buri munsi kirushaho kubaremereza. Gufungwa kw’inzira z’ubucuruzi, igabanuka ry’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’imiti, biri mu bibazo bavuga ko bikomeje kubashyira mu buzima bugoye.
Abasesenguzi b’ibibazo by’ubutabazi n’iterambere bagaragaza ko kongera gufungura inzira z’ubuhahirane, kurinda abaturage no gushyigikira ibikorwa by’ubukungu ari bimwe mu byafasha kugabanya ingaruka abaturage bakomeje guhura na zo muri aka karere kamaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke.
Minembwe Capital News
Ijwi ry’abaturage n’ukuri ku bibera mu misozi ya Minembwe n’Uburasirazuba bwa RDC.





