Minembwe: Urujijo ku Irengero rya Komanda Secteur wa FARDC Mu gihe Komanda Région Yagiriye Uruzinduko Rutunguranye muri Bibogobogo
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi ya Minembwe, amakuru atandukanye akomeje kuvugwa ku byerekeye Komanda Secteur wa FARDC, bivugwa ko yakomerekeye mu mirwano yabereye mu gace ka Lundu. Bamwe bavuga ko yaba yarapfuye, mu gihe abandi bavuga ko akiri muzima ariko yihishe ahantu hataramenyekana.
Amakuru yamenyekanye na Minembwe Capital News, aturuka mu baturage ndetse no mu masoko ari hafi y’ahabereye imirwano, agaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu munsi habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR ku ruhande rumwe, na MRDP-Twirwaneho ku rundi ruhande.
Mu masaha ya mbere y’umunsi, amakuru yari yakwirakwiye mu bice bitandukanye bya Minembwe yavugaga ko Komanda Secteur wa FARDC yaba yarishwe muri iyo mirwano, ndetse ko abasirikare boherejwe kujya gutora umurambo we.
Nyamara, amakuru yizewe Minembwe Capital News yakusanyije agaragaza ko ibyo byavuzwe bitaremezwa. Ahubwo, amakuru ahuriza ku kuba uwo muyobozi wa gisirikare yarakomerekeye mu mirwano, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana aho aherereye.
Umwe mu batanze amakuru uri hafi y’aho ibintu byabereye yavuze ko Komanda Secteur yakomerekeye mu mirwano yabaye mu bice bya Lundu, nyuma aza kuvugana kuri telefone n’abasirikare ba FARDC bari muri Bicumbi kugira ngo bamufashe kumuvana aho yihishe i Lundu.
Yagize ati:
“Komanda Secteur wa FARDC yararashwe arakomereka. Mu ijoro yavuganye n’abasirikare bari muri Bicumbi abasaba kuza kumutora. Baciye mu Rubemba, Bidegu na Lundu, ariko bageze hafi y’aho yari aherereye bahura n’igitero cya MRDP-Twirwaneho bataramugeraho.”
Amakuru akomeza avuga ko muri iyo mirwano yabereye ku misozi ya Lundu ugana i Bidegu, ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo ryahuye n’igihombo gikomeye.
Inkuru Minembwe Capital News yahawe ivuga ko nibura abasirikare icyenda (9) bo ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi bahasize ubuzima.
Nyuma y’iyo mirwano, abasirikare bari baje mu gikorwa cyo gutabara no gushakisha Komanda Secteur basubiye inyuma berekeza muri Bicumbi banyuze i Bidegu no mu Rubemba.
Kugeza ubu, amakuru yerekeye aho Komanda Secteur aherereye aracyari urujijo, nubwo bamwe bavuga ko akomeje kuvugana n’abayobozi b’ingabo za FARDC bakorera muri Bicumbi akoresheje telefone, aho ashakisha uburyo bamugeraho bakamuvana aho aherereye.
Amakuru aturuka muri kariya karere akomeza kugaragaza ko MRDP-Twirwaneho ikomeje kugenzura ibice byinshi byabereyemo imirwano ikomeye mu minsi ishize.
Mu duce twavuzwe harimo:
Kalingi
Lundu
Bidegu
Kalongi
Gakenke
N’utundi duce two mu misozi ya Minembwe
Aya ni amwe mu duce FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagiye bagabamo ibitero ndetse bakaharwanira cyane mu cyumweru gishize.
Mu yandi makuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Minembwe, amakuru aturuka mu Bibogobogo avuga ko Komanda Région wa FARDC yagiriye uruzinduko muri ako gace kuri uyu munsi.
Bibogobogo ni agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, ariko kakaba kari mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru atangwa n’abaturage baho avuga ko uwo muyobozi mukuru wa gisirikare yahageze ahagana saa kumi z’umugoroba, aherekejwe n’imodoka eshanu za gisirikare zirimo enye za FARDC n’imwe y’ingabo z’u Burundi.
Yakiriwe ahitwa kwa Mugwema, mu mudugudu wa Gisombe, aho bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi bamwe ba gisirikare ndetse n’abaturage bo muri ako gace.
Nubwo bimeze bityo, amakuru ahari avuga ko ibyo biganiro byabereye mu muhezo, ku buryo kugeza ubu hataramenyekana ingingo nyamukuru zaganiriweho.
Abaturage baganiriye na Minembwe Capital News bavuga ko uwo muyobozi atatinze muri ako gace, kuko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yahise afata inzira asubira i Baraka.
Kugaragara kwa Komanda Région muri aka gace mu gihe amakuru y’imirwano n’ay’ikomereka rya Komanda Secteur akomeje kuvugwa byatumye benshi bibaza niba uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma uko ibikorwa bya gisirikare bihagaze cyangwa gutegura indi gahunda y’ibikorwa bya gisirikare.
Nubwo nta rwego rwa FARDC ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, amasoko atandukanye akomeje kugaragaza ko ibikorwa bya gisirikare byiyongera mu misozi ya Minembwe, cyane cyane mu bice bya Lundu, Bidegu, Kalingi na Kalongi.
Mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku byerekeye Komanda Secteur wa FARDC, amakuru yizewe ku buzima bwe cyangwa aho aherereye aracyategerejwe. Hagati aho, abaturage bo muri utu duce bakomeje kubaho mu bwoba no mu gihirahiro bitewe n’imirwano ikomeje kubasatirira umunsi ku wundi.






