• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Minembwe: Umwana muto yarashe mugenzi we arapfa.

minebwenews by minebwenews
July 2, 2025
in Conflict & Security
0
Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minembwe: Umwana muto yarashe mugenzi we arapfa.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko, yakinishije imbunda bari batoraguye ahantu arasa undi mwana mugenzi we, ako kanya ahita ahasiga ubuzima, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ni byabaye ku mugoroba w’ajoro wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/07/2025, aho ibyo byabereye mu gace kitwa ku w’i Mishashu.

Aya makuru agira ati: “Abana babiri batoye imbunda bari kuyikinisha umwe arasa mugenzi we mw’ijosi ahita agwa aho.”

Ni amakuru kandi agaragaza ko bariya bana batoraguye iyo mbunda hafi n’amazu yabo, ariko bakaba bari bonyine.

Agace ko ku w’i Mishashu kabereyemo icyo gikorwa kibi, gaherereye mu ntera y’i birometero bibiri n’igice uvuye muri centre ya Minembwe.

Kubera intambara zikomeye zagiye zibera muri utu duce tw’i Mulenge, izo Mai Mai kubufatanye n’ingabo za Leta ya Congo zagiye zishyora ku Banyamulenge zagiye zitera impanuka nk’izi kuko no mu myaka itatu ishize hari undi mwana wishwe na grenade yari atoye ku musozi ku Ndondo ya Bijombo mu gace kitwa mu Kinyoni.

Ibyo bibaye mu gihe muri iki gice cya Minembwe hari agahenge ka mahoro, kuko ibitero uruhande rwa Leta rukunze kukigabamo, ntibyari biheruka, usibye ku wa mbere ni ho izi ngabo za RDC zagabye igitero cya drone ku ndege yari izaniye abaturage ibyokurya n’imiti.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza iriya ndege iri gushya, kandi n’umwotsi uyivaho ugatumukira mu kirere. Ndetse kandi ayigaragaza yahindutse umuyonga.

Tags: MinembweMugenzi weYarashe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?