Minembwe Yongeye Kwinjira mu Bihe Bikomeye Nyuma y’Ibitero Byakomerekeje Abaturage Bikangiriza n’Amazu
Amakuru aturuka mu gace k’imisozi y’i Mulenge, cyane cyane mu bice bya Minembwe, aravuga ko imirwano n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera, aho havugwa ibitero byakozwe hakoreshejwe drones byibasira imihana ituwemo n’Abanyamulenge mu gace ka Rundu.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ibi bitero bivugwa ko byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR.
Bivugwa ko kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza nimugoroba, hagiye hakoreshwa drones mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’i Rundu, ibintu byateje impagarara n’ubwoba bukomeye mu baturage.
Abaturage bavuga ko iyi mirwano yaranzwe n’urusaku rw’amasasu n’ibisasu biturika, ibintu byatumye benshi bahungira ahandi kugira ngo barokoke.
Amakuru yakomeje avuga ko ibi bitero byasize byangije ibintu bitandukanye birimo amazu y’abaturage, ndetse hakaba haravuzwe ko umugore w’Umunyamulenge w’imyaka 57 y’amavuko yakomeretse.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace yagize ati:
“Kuva mu gitondo kugeza mu mugoroba, drones zagiye zisimburana mu kirere ziri gutera ibisasu mu bice bya Rundu.”
Undi muturage yakomeje agira ati:
“Hari umugore wakomeretse, ndetse n’inzu nyinshi zasenyutse kubera ibyo bisasu.”
Kugeza ubu, nta rwego rwigenga cyangwa urw’ubuyobozi ruratangaza raporo yemeza cyangwa ihakana ibi birego mu buryo burambuye. Icyakora, abaturage bo muri ako gace bavuga ko ubuzima bukomeje kuba bubi, ndetse bamwe bakomeje guhunga bava mu byabo kubera ubwoba bw’ibitero bishobora gukomeza.






