MRDP-Twirwaneho Yavuze ku Bitero Byagabwe mu Mihana y’Abanyamulenge, Isaba Umuryango Mpuzamahanga Gukurikirana Uruhare rw’Ingabo z’u Burundi muri RDC
MRDP-Twirwaneho yatangaje ko ingabo zayo zasubije inyuma ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo, nyuma y’ibitero bikomeye bari bagabye mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bya Minembwe kuri uyu wa Kane.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 11/06/2026, iri huriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije ryagabye ibitero simusiga mu mihana ya Bidegu, Lundu na Kalingi, ahatuwe cyane n’Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Fizi, Uvira na Itombwe.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ibyo bitero byari bigamije kwigarurira ibyo bice no gukomeza igitutu ku baturage basanzwe, ariko ko yahagurutse ikarwanya ibyo bitero kugeza igihe abari babigabye basubijwe inyuma.
Amakuru atangwa na MRDP-Twirwaneho agaragaza ko nyuma y’imirwano yamaze umunsi wose, ihuriro ry’ingabo za FARDC ryasubijwe inyuma mu buryo bukomeye.
Mu duce twa Bidegu na Lundu, MRDP-Twirwaneho ivuga ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zatsinzwe maze zambutswa uruzi rwa Lwiko, zisubira inyuma ziva mu mihana zari zagabyeho ibitero.
Ni mu gihe kandi mu gace ka Kalingi, aho na ho habereye imirwano ikomeye kuva mu gitondo, iri huriro ryasubijwe inyuma ryambutswa urwo ruzi, risubira ku ruhande rwa Mutunda, nyuma yo kunanirwa kwigarurira ibirindiro bya Twirwaneho muri ako gace.
Abatuye muri ibyo bice bavuga ko kuva mu masaha ya mu gitondo humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, ibintu byateye impungenge abaturage benshi, bamwe bagahungira mu misozi no mu bindi bice babonaga ko bifite umutekano muke.
Iyi mirwano ije ikurikira imyaka myinshi y’umutekano muke mu misozi ya Minembwe no mu bice bya Uvira, Fizi na Itombwe.
Kuva mu mwaka wa 2017, imihana myinshi ituwe n’Abanyamulenge yakunze kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, ibintu byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, abandi bahasiga ubuzima, cyangwa bagatakaza imitungo yabo.
MRDP-Twirwaneho ishimangira ko kuva icyo gihe yakomeje kwirwanaho kugira ngo irengere abaturage b’Abanyamulenge, mu gihe Leta ya Congo yo iyishinja guhungabanya umutekano no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muri iri tangazo, MRDP-Twirwaneho yongeye gushinja FARDC gukoresha ibirindiro bya Mikenke nk’ahantu ho gutegurira no gutangirira ibitero byibasira abaturage b’Abanyamulenge, ikavuga ko ako gace kahoze ari inkambi yarindwaga na MONUSCO ariko kakaba karahinduwe ikigo cya gisirikare.
MRDP-Twirwaneho yanashinje ku mugaragaro Leta y’u Burundi kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare biri kubera mu misozi ya Minembwe, isaba ko ingabo z’u Burundi zava ku butaka bwa Congo.
Uyu mutwe kandi wahakanye ibivugwa na FARDC ko Minembwe yaba icumbikiye abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, uvuga ko ibyo ari uburyo bwo gushaka gusobanura no gutwikira ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorerwa abaturage bo muri ako karere.
Mu gusoza itangazo ryayo, MRDP-Twirwaneho yasabye Umuryango w’Abibumbye (ONU), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’indi miryango mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga ku byaha by’intambara n’ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bivugwa muri ako karere.
Uyu mutwe uvuga ko uzakomeza kurinda abaturage no guharanira ko inzira zifasha ibikorwa by’ubutabazi n’imfashanyo zongera gufungurwa, cyane cyane mu bice byugarijwe n’imirwano.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, nta tangazo rirambuye ryari ryatangazwa na FARDC ku birebana n’ibyo MRDP-Twirwaneho ivuga ko ari ugutsindwa no gusubizwa inyuma kw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo mu duce twa Bidegu, Lundu na Kalingi.
Gusa, amakuru ava mu baturage bo muri ibyo bice yemeza ko imirwano yabaye ikomeye cyane kuri uyu wa Kane, ndetse ko hari impungenge z’uko ishobora kongera kubura mu masaha cyangwa iminsi iri imbere.
Iyi nkuru ishingiye ku itangazo rya MRDP-Twirwaneho ryasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 11/06/2026, ndetse n’amakuru yakusanyijwe mu bice byabereyemo imirwano.






