• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ntacyo yasengeye, ariko yakoze amateka: Uko Papa Léon XIV yasuye Blue Mosque

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 30, 2025
in Religion
0
Ntacyo yasengeye, ariko yakoze amateka: Uko Papa Léon XIV yasuye Blue Mosque
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ntacyo yasengeye, ariko yakoze amateka: Uko Papa Léon XIV yasuye Blue Mosque

Papa Léon XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yatanze urugero rw’ubwubahane n’ubworoherane bw’amadini ubwo yasuraga umusigiti wa Blue Mosque mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya. Nubwo atasenganye n’abayisilamu bahasengera, yinjiyemo yambaye amasogisi y’umweru, akuramo inkweto nk’ikimenyetso cyo kubaha aho hantu hatagatifu.

READ ALSO

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

Iyi ni inshuro ya mbere Papa Léon XIV yinjira mu musigiti kuva atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika. Yahamaze iminota 20 atambagizwa n’abayobozi b’umusigiti, ananyuzamo agaseka n’abari bamuherekeje, ariko ntiyifatanya nabo mu isengesho.

Uwarushinzwe kumutembereza, Askin Musa Tunca, yabwiye itangazamakuru ko yamubajije niba yifuza gusenga, Papa amusubiza ko yaje mu ruzinduko rwo gusura no kuzirikana.

Itangazo rya Vatican ryasohotse nyuma rivuga ko uruzinduko rwa Papa ryari rigamije “guteza imbere ubwubahane, ubumwe n’ubwumvikane hagati y’amadini, cyane cyane hagati ya Gikirisitu na Islam.

Mu gihe bari basoje uruzinduko, habaye akanya ko guseka ubwo Papa yabonye icyapa cyanditseho ngo “Nta gusohoka” hafi y’urwinjiriro, maze abwira Tunca ati: “Handitse ngo nta gusohoka,” undi na we aramusubiza ati: “Nta bwo ukwiye gusohoka, guma hano.”

Uyu musigiti wa Blue Mosque, wakira abarenga ibihumbi 10, ni umwe mu hasurwa cyane muri Turikiya. Papa Léon XIV yabaye uwa gatatu mu batambagijwe muri uyu musigiti, akurikiye Papa Benedict XVI (2006) na Papa Francis (2014). Papa John Paul II ni we wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika wasuye umusigiti mu 2001 ubwo yaganaga muri Syria.

Kuva icyo gihe, ba Papa bane bamaze kugaragara mu bikorwa byo gusura imisigiti no guhura n’abayobozi b’idini ya Islam, nk’ikimenyetso cy’ubutumwa bwo gusenyera umugozi umwe mu kwimakaza amahoro, ubworoherane n’ubwumvikane mu Isi yugarijwe n’amakimbirane y’amadini.

Uruzinduko rwa Papa Léon XIV muri Turikiya rurakomeza kugeza ku wa 30/11/2025, aho azakomereza urugendo rwe muri Liban.

Tags: IstanbulLeonPapa

Related Posts

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango
Religion

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

September 13, 2026
Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama
Religion

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

September 6, 2026
Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana
Religion

Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana

September 2, 2026
ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje
Religion

ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje

August 31, 2026
Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”
Religion

Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”

August 27, 2026
“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”
Religion

“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”

August 16, 2026
Next Post
Papa Léon XIV yashimangiye ko umutekano urambye hagati ya Israel na Palestine ushingiye ku ishingwa rya Leta ya Palestine

Papa Léon XIV yashimangiye ko umutekano urambye hagati ya Israel na Palestine ushingiye ku ishingwa rya Leta ya Palestine

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?