Nubwo Yateye Inkunga Abanya-Uvira, Alexis Gisaro Akomeje Kunengwa n’Abanyamulenge
Umujyi wa Uvira waranzwe n’ibyishimo byinshi ku Cyumweru nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards) itsinze Uzbekistan ibitego 3-1, igahita ibona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abafana ibihumbi bari bateraniye ku kibuga cya Place Monument, aho bakurikiye uwo mukino kuri écran géant yashyizweho na Fondation Gisaro Muhoza, iyobowe kandi iterwa inkunga na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Ubwubatsi wa RDC, Alexis Gisaro Muhoza. Iki gikorwa cyashimiwe cyane n’abaturage ba Uvira, bavuga ko cyabafashije gukurikira umukino mu buryo bwiza no gusangira ibyishimo by’intsinzi y’ikipe y’igihugu.
Nubwo Uzbekistan ari yo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 10 ibifashijwemo na Eldor Shomurodov, Abaleopards bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri. Yoane Wissa yishyuriye kuri penaliti ku munota wa 68, Fiston Mayele atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 78, mbere y’uko Wissa yongera gutsinda mu minota y’inyongera (90+1), ashyiraho akadomo ku ntsinzi y’ibitego 3-1.
Abafana benshi bagaragaje ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’uko RDC ishobora gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa. Antipas Manyama Smith yavuze ko ikipe y’igihugu yerekanye ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye, mu gihe Placide Motos yashimye cyane imikinire ya Fiston Mayele, anasaba umutoza gukomeza gukinisha ba rutahizamu babiri kuva umukino utangiye.
Ku ruhande rwa Esther, yavuze ko yishimiye intsinzi y’Abaleopards kandi yizeye ko izitwara neza no mu mukino uzayihuza n’u Bwongereza.
Nubwo ibirori byagenze neza, bamwe mu rubyiruko rwo muri Uvira bavuze ko batabonye uko bakurikira umukino kubera ubwinshi bw’abafana. Basabye ko ubutaha hashyirwaho izindi écrans géants mu bice bitandukanye by’umujyi kugira ngo abantu benshi babone amahirwe yo gushyigikira ikipe y’igihugu.
Icyakora, mu gihe abaturage ba Uvira bashimiraga Fondation Gisaro Muhoza n’umuterankunga wayo Alexis Gisaro Muhoza ku gikorwa cyo kubahuza no kwizihiza intsinzi y’Abaleopards, bamwe mu Banyamulenge akomokamo bakomeje kumunenga. Bavuga ko, nubwo akomoka muri uwo muryango kandi ari umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya RDC, batamubona nk’uvuganira ibibazo bavuga ko bibugarije, cyane cyane iby’umutekano bimaze igihe bivugwa muri Minembwe no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo.
Abo banenga Minisitiri Gisaro bavuga ko mu gihe abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ibitero n’ubwicanyi, bari bategereje ko yakoresha umwanya we muri Guverinoma kugira ngo arusheho kubavuganira no gushyira imbere ibibazo byabo. Ku ruhande rwabo, bavuga ko babona agaragara cyane mu bikorwa by’iterambere n’ibikorwa rusange nk’ibyateguwe na Fondation Gisaro Muhoza, ariko bakifuza no kumva ijwi rye ku bibazo by’umutekano bireba abaturage akomokamo.
Ku rundi ruhande ababikurikiranira hafi bavuga ko abayobozi bari muri Guverinoma ya RDC bakunze kwisanga hagati yo kubahiriza inshingano za Leta n’ibyo abaturage bakomokamo baba babitezeho, ibintu bishobora guteza impaka mu bihe by’umutekano muke. Icyakora, ibyo bamwe bamunenga ni ibitekerezo byabo, mu gihe Minisitiri Alexis Gisaro Muhoza ataratangaza ku mugaragaro icyo abivugaho.
Mu gihe Abaleopards bakomeje kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi cya 2026, abaturage ba Uvira bavuga ko bifuza ko ibyishimo by’umupira w’amaguru byakomeza kujyana n’iterambere, ubumwe ndetse no gushakirwa ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






