• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nyuma y’igihe atagaragara, Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki yagarutse i Uvira, ashimangira ko umutekano n’amahoro ari byo bizashyirwa imbere

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 4, 2026
in Conflict & Security
0
Nyuma y’igihe atagaragara, Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki yagarutse i Uvira, ashimangira ko umutekano n’amahoro ari byo bizashyirwa imbere
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nyuma y’igihe atagaragara, Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki yagarutse i Uvira, ashimangira ko umutekano n’amahoro ari byo bizashyirwa imbere

Nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu bikorwa bya buri munsi by’ubuyobozi, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo uyobora igice kigengwa na Leta ya Kinshasa, Jean-Jacques Purusi Sadiki, yagarutse mu mujyi wa Uvira, ahakorera ubuyobozi bw’agateganyo bw’Intara.

Uku kugaruka kwe kubaye mu gihe abaturage ndetse n’abayobozi bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’umutekano muke ndetse n’ubushyamirane bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

READ ALSO

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

Guverineri Purusi Sadiki yageze i Uvira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04/08/2026, avuye i Kinshasa aho yari amaze igihe gito nyuma yo guhamagazwa kugira ngo atange ibisobanuro ku birego yari akurikiranyweho birimo ibyerekeye imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Nk’uko amakuru abitangaza, Guverineri Purusi Sadiki yanyuze ku mupaka wa Gatumba mu Burundi, ahita yinjira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo kugera mu mujyi wa Uvira.

Yakiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi ba Leta, inzego z’umutekano, abahagarariye abaturage ndetse n’abaturage b’i Uvira bari baje kumwakira no kumugaragariza ko bari bamwiteguye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru akimara kugera i Uvira, Jean-Jacques Purusi Sadiki yasobanuye ko kuba yari amaze igihe atagaragara muri iyi ntara byatewe n’impamvu ebyiri z’ingenzi.

Yavuze ko yari afite inshingano z’akazi i Kinshasa, aho yagombaga kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu ku bibazo bireba Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ibirebana n’umutekano, imiyoborere ndetse n’imishinga y’iterambere.

Yanavuze ko muri icyo gihe yari afite ikibazo cy’ubuzima, ariko ko nyuma yo kubona ubuvuzi no kugarura imbaraga, yongeye gusubira mu kazi kugira ngo akomeze inshingano ze zo kuyobora Intara.

Nk’uko Guverineri Purusi Sadiki yabitangaje, igihe yari i Kinshasa yagiranye ibiganiro n’inzego nkuru z’igihugu, harimo na Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku buryo bwo gukomeza guhangana n’umutekano muke no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yamuhaye amabwiriza mashya ndetse amwizeza ko ibikorwa bigamije kugarura amahoro bizakomeza.

Yongeyeho ko inzira y’ibiganiro n’ubufatanye hagati y’Abanyekongo ari imwe mu nzira zishobora gufasha mu kurangiza amakimbirane amaze igihe ahungabanya abaturage.

Kugaruka kwa Jean-Jacques Purusi Sadiki i Uvira bishimangira ko yongeye gufata inshingano zo kuyobora ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’igihe ibikorwa bya buri munsi byari bikomeje gukurikiranwa n’abandi bayobozi barimo Visi-Guverineri Jean-Jacques Elakano ndetse n’abandi bagize Guverinoma y’Intara.

Mu ijambo rye, Guverineri Purusi yashimiye abamwungirije ndetse n’abandi bayobozi bakomeje imirimo ya Leta mu gihe atari ahari.

Yagaragaje ko kimwe mu by’ingenzi azashyira imbere ari ugukomeza ibikorwa byo gushimangira imiyoborere myiza, kugarura ituze no gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’umutekano muke.

Kugaruka kwa Guverineri Purusi Sadiki kubaye mu gihe Kivu y’Amajyepfo ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu bice bya Fizi, Uvira na Mwenga.

Guverineri Purusi Sadiki yashimangiye ko umutekano w’abaturage ari wo uzaba ku isonga mu byo azibandaho. Yashimiye ingabo za FARDC, Polisi y’igihugu ya Congo (PNC) ndetse n’abitwa Wazalendo ku bw’ibikorwa byabo byo kurinda abaturage, nubwo bamwe mu baturage bakomeje gutunga agatoki bamwe mu bafite intwaro ko nabo bagira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara i Uvira, Baraka no mu bindi bice.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yasabye abaturage bose, abayobozi ba politiki, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe y’abaturage gushyira hamwe kugira ngo Intara ibashe kuva mu bihe by’umutekano muke.

Yashimangiye ko amahoro adashobora kugerwaho n’umuntu umwe gusa, ahubwo ko asaba uruhare rwa buri Munyagihugu mu gushyigikira ibikorwa byose bigamije kugarura ituze n’umutekano urambye.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: PerusiUvira

Related Posts

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
Conflict & Security

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

September 24, 2026
Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
Conflict & Security

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

September 24, 2026
LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
Conflict & Security

LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba

September 24, 2026
Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded
Conflict & Security

Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded

September 24, 2026
RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka
Conflict & Security

RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
Next Post
RDC Yemeje Ibiganiro by’Abanyekongo, Ifata Umwanzuro Ukomeye Kuri AFC/M23; Inagaragaza Aho Imyiteguro Igeze

Mende Yanze Umushyikirano Wabahuza na Kabila na Nangaa: Ese Ibi Birushaho Gukaza Umwuka wa Politiki muri RDC?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?