Nyuma y’Iminsi Myinshi y’Intambara, Isoko ya Gatanu Yongeye Kuremera ku Kiziba: Abanyamulenge Bari mu Byishimo, Ibiciro by’Ibicuruzwa Bikomeje Kugabanuka mu Minembwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu rwego rw’ibigaragaza ko ubuzima busanzwe bukomeje kugaruka mu bice bya Minembwe, kuri uyu wa Gatanu abaturage b’Abanyamulenge bongeye kurema Isoko ya Gatanu mu buryo bwashimishije benshi. Abaturage baryitabiriye ari benshi, ibikorwa byose bikaba byabereye mu mutekano usesuye, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ituze rikomeje kwiyongera muri ako gace.
Ikindi cyashimishije abaturage kurushaho ni uko iri soko ryongeye kuremerwa mu kibanza cyaryo gisanzwe cyo ku Kiziba, aho ryari rimenyerewe mbere y’uko ibikorwa by’intambara birihungabanya. Mu bihe byashize, kubera imirwano n’ibitero byavugwaga ko byagabwaga n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, iri soko ryari ryarimuriwe by’agateganyo muri Minembwe Centre mu rwego rwo kwirinda umutekano muke.
Uyu munsi ariko, abaturage bongeye guhurira ku Kiziba, aho bavuga ko bumvise basubiye mu buzima busanzwe bamenyereye. Abacuruzi n’abaguzi bagaragaje ibyishimo, bavuga ko kuba Isoko ya Gatanu ryarasubiye aho ryahoze ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere cy’ejo hazaza.
Umwe mu baturage wahaye Minembwe Capital News ubuhamya yagize ati:
“Isoko ya Gatanu yongeye kuremera neza mu kibanza cyaryo ku Kiziba nk’uko byahoze mbere. Hari hashize iminsi myinshi cyane ritaremera aha hantu, ariko uyu munsi twongeye kuhahurira mu mutekano.”
Nubwo abaturage bavuga ko ibiciro by’ibicuruzwa bitaragera ku rwego byahozeho mbere y’intambara, bemera ko hari impinduka zigaragara mu buryo bwo kubona ibiribwa n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.
Urugero rutangwa cyane ni urw’isukari, aho bavuga ko ikiro cyayo cyari cyarageze ku mafaranga 80.000 y’amakongomani, ariko ubu kikaba kimaze kumanuka kikagurwa 20.000 by’amafaranga ya Congo. Umunyu na wo wagabanutse ku giciro, aho ubu ikiro cyawo kigurwa 10.000 by’amafaranga ya Congo, ibintu abaturage bavuga ko byoroheje imibereho yabo ugereranyije n’amezi ashize.
Abaturage benshi bavuga ko izi mpinduka bazibonamo icyizere gishya. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko babifata nk’ingaruka z’umutekano wongeye kuboneka nyuma y’uko umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ufatanyije na AFC/M23, ugenzuye ibice byinshi bikikije Minembwe. Abo baturage bavuga ko ibikorwa bya gisirikare byatumye ihuriro ry’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR risubira inyuma, bityo ubuzima bw’abaturage bukongera gusubira ku murongo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yafashe uduce twa Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero na Kwa Mulima. Muri iki cyumweru kandi, amakuru aturuka muri ako karere avuga ko uwo mutwe wakomeje kwagura ibice ugenzura muri Mutambala, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace akomeza kuvuga ko ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusubira inyuma berekeza mu bice bya Baraka na Bibogobogo, nubwo kugeza ubu nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza kuri ayo makuru.
Kongera kuremera kw’Isoko ya Gatanu ku Kiziba bifatwa na benshi nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage bukomeje gusubira ku murongo. Abaturage bavuga ko bafite icyizere ko umutekano uramutse ukomeje kubungabungwa, ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhahirane n’iterambere bizakomeza kwiyongera, bikarushaho kuzahura imibereho y’abatuye Minembwe.





