Drone Itazwi Yagabye Igitero Simusiga mu Gipupu: Haravugwa Imfu Nyinshi mu Ngabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR; MRDP-Twirwaneho Yongeye Kugenzura Agace
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, amakuru aturuka mu gace ka Gipupu, muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko habaye igitero gikomeye cyagabwe na drone itaramenyekana, cyibasiye ibirindiro byari birimo abasirikare b’u Burundi bafatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abaturage batuye muri ako gace avuga ko icyo gitero cyateje igihombo gikomeye mu basirikare bari bahari, aho bivugwa ko abantu benshi bahise bahasiga ubuzima. Icyakora, kugeza ubu nta mubare wemejwe n’inzego z’ubutegetsi cyangwa iza gisirikare.
Umwe mu baturage wavuganye na Minembwe Capital News (MCN) yagize ati:
“Haraye habaye ibintu bidasanzwe. Drone yateye ibisasu ahari abasirikare benshi b’u Burundi bari muri Gipupu. Benshi bahise bahasiga ubuzima.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko Gipupu yari yafashwe na MRDP-Twirwaneho mu cyumweru gishize, ariko nyuma uwo mutwe uza kuhava nta mirwano ibaye. Ibyo byatumye abasirikare b’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’abarwanyi ba FDLR bongera kwisuganyiriza muri ako gace mbere y’uko icyo gitero cya drone kibibasira mu masaha y’ijoro.
Undi mutangabuhamya yavuze ko icyo gitero cyari gifite ubukana budasanzwe.
“Drone yaraye irashe mu Gipupu nabi cyane. Hari abavuga ko nta musirikare w’u Burundi warokotse muri icyo gitero, naho niba hari bake bararokotse, bahungiye mu mashyamba yerekeza mu gace ka Mwenga.”
Aya makuru aracyakusanywa kandi aracyagenzurwa, kuko kugeza ubu nta rwego rwa Leta y’u Burundi, FARDC cyangwa izindi nzego bireba ziragira icyo ziratangaza kuri ayo makuru.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako karere akomeza kuvuga ko MRDP-Twirwaneho ari yo igenzura agace ka Gipupu n’inkengero zako, nyuma y’uko ingabo zari zihari zihavuye nyuma y’icyo gitero.






