MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bakomeje Kwagura Ibirindiro muri Fizi: Uduce Turindwi Twafashwe, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Basubira Inyuma
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano ikomeje kubera muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko amakuru ava ku rugamba agaragaza ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ufatanyije n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), wakomeje kwagura ibice ugenzura nyuma yo gufata uduce turindwi twari tugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News (MCN) yabonye aturuka kuri umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho uri mu bikorwa bya gisirikare muri Fizi, avuga ko ibikorwa bya gisirikare byabaye ku wa Kane byatumye uyu mutwe ufata uduce twinshi tw’ingenzi.
Yagize ati:
“Ejo ni bwo twabohoje uduce turimo Kirumbi n’utundi duce two mu nkengero za Ngoma na Gatongo. Muri rusange, uduce twose twafashe ni turindwi.”
Yakomeje asobanura ko amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Kirumbi yamaze gufatwa atari ukuri, ahubwo ko icyo gice cyafashwe ku munsi w’ejo mu bitero bishya.
“Hari benshi bari bamaze iminsi bavuga ko twafashe Kirumbi, ariko si byo. Kirumbi twayifashe ejo.”
Aya makuru agaragaza ko MRDP-Twirwaneho yakomeje kwagura ibirindiro nyuma y’ifatwa rya Nguli, mbere y’uko ifatanyije na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ifata agace ka Kwa Mulima, gafatwa nk’agafite akamaro gakomeye mu kugenzura ibikorwa bya gisirikare muri aka karere.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, MRDP-Twirwaneho yagaragaje umuvuduko udasanzwe ku rugamba. Mu mirwano iheruka, yirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR mu bice birimo Mikenke, Bilalombili, Rwitsankuku, Bicumbi, Mutunda, Point Zero n’utundi duce twinshi two muri Fizi na Minembwe.
Amakuru ava mu baturage ndetse n’andi aturuka ku rugamba avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje gusubira inyuma, aho bamwe mu basirikare baryo bakomeje kwerekeza mu bice bya Bibogobogo ndetse no mu mujyi wa Baraka nyuma yo gutsindwa mu mirwano yabereye mu bice bitandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko, niba uyu muvuduko wa MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ukomeje, ushobora gutuma imirwano yegera Bibogobogo ndetse na Baraka. Icyakora, MCN ntishobora kwemeza nk’ukuri ko ibyo bice bizafatwa, kuko biterwa n’uko ibikorwa bya gisirikare bizagenda mu minsi iri imbere.
Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje guhindura isura muri Kivu y’Amajyepfo, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare no mu bwikorezi.
Minembwe Capital News (MCN).





