Amagambo ya Lambert Mende Omalanga Ateje Impaka Zikomeye muri RDC Nyuma yo Guhangana na Félix Momat
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu mpaka za politiki zikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lambert Mende Omalanga, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri iki gihugu, yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo gutangaza ko hari ibihe yumvaga yarakoreshwaga mu buryo bwa politiki, cyane cyane ku bijyanye n’imvugo n’imyitwarire ya Leta yakoreye.
Lambert Mende, wamamaye imyaka myinshi nk’umuvugizi wa Guverinoma ku butegetsi bwa Joseph Kabila, akaba azwi nk’umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye n’ubushobozi buhambaye mu kuvuga no gusesengura ibibazo bya politiki mu rurimi rw’Igifaransa, kuri ubu abarizwa mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi.
Aya magambo yayatangaje mu kiganiro mpaka cya Space Live, aho yagiranye impaka zikomeye na Félix Momat, wahoze ari Visi Minisitiri muri Guverinoma ya Ilunga Ilunkamba, akaba akiri umunyamuryango wa Front Commun pour le Congo (FCC) ya Joseph Kabila.
Mu ntangiriro z’ibiganiro, Félix Momat yabajije Lambert Mende ikibazo gikomeye, amusaba gusobanura igihe azemera ku mugaragaro uruhare rwe ku makosa n’ibyaha bivugwa ko byakozwe n’ubutegetsi butandukanye yakoreye.
Momat yavuze ko Mende yabaye hafi y’ubutegetsi imyaka myinshi, bityo ko adashobora kwitandukanya n’ibyemezo byafashwe muri icyo gihe, cyane cyane ibivugwa ko byaranzwe n’ihohoterwa n’ikoreshwa nabi ry’ubutegetsi.
Mu gusubiza, Lambert Mende yavuze ko buri muntu agira uruhare runaka mu buzima bw’igihugu, ariko ahakana ko yakwemera ibyo atigeze amenya cyangwa ngo abe yarabigizemo uruhare.
Yagize ati umuntu wese aba afite inshingano mu buryo runaka, ariko ko ibyo bidatanga uburenganzira bwo kumushinja ibikorwa atigeze amenya cyangwa bitari mu nshingano ze.
Mende yavuze ko icyo yashakaga kugarukaho ari uburyo ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwafataga u Rwanda nk’umwanzi mukuru wa RDC, nyamara bamwe mu bayobozi bari muri ubwo butegetsi ubu bakaba bafite indi myitwarire itandukanye ku Rwanda.
Mu magambo yakuruye impaka nyinshi, Lambert Mende yavuze ko yumvaga yarayobejwe n’ubutumwa yahoraga agezwaho igihe yari mu buyobozi.
Yavuze ko buri munsi yabwirwaga ko ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ari bwo mwanzi mukuru wa RDC, ariko nyuma aza kubona bamwe mu bayobozi bamutozaga iyo mvugo ari bo bahinduye umurongo wa politiki, bituma yumva yarakoreshejwe cyangwa yarayobejwe.
Ibi ni byo Mende yavuze ko ashingiraho agaragaza icyo yise “manipulation”, cyangwa gukoresha umuntu mu nyungu za politiki.
Ubwo Félix Momat yakomezaga kumusaba kwemera ko hari amakosa yabayemo, Lambert Mende yabihakanye yivuye inyuma.
Yavuze ko adashobora kwemera ibyaha byo kwica abantu cyangwa ibindi bikorwa atigeze amenya.
Yagize ati, mu ncamake, umuntu adashobora kubazwa ibintu bitigeze bimenyekana kuri we cyangwa bitari mu nshingano ze.
Félix Momat yakomeje avuga ko ibyemezo byose bya Guverinoma byafatwaga mu Nama y’Abaminisitiri, bityo ko Lambert Mende atagombye kuvuga ko atari azi ibyabaga.
Mu gusubiza, Lambert Mende yasobanuye ko n’ubwo habagaho ibiganiro mu Nama y’Abaminisitiri, ibyemezo byose byagombaga kubanza kwemezwa na Perezida wa Repubulika mbere y’uko bitangarizwa abaturage.
Yavuze ko, nk’umuvugizi wa Guverinoma, inshingano ze zari ugutangaza gusa ibyari byemejwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko Perezida yari afite ububasha bwo guhindura cyangwa gukosora ibyari byemejwe mbere y’uko bijya hanze.
Aya magambo ya Lambert Mende ashobora gukomeza guteza impaka muri politiki ya RDC, cyane cyane hagati y’abahoze bakorana na Joseph Kabila n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Mende yemera ko hari aho yumvise yarakoreshejwe muri politiki, ariko agahakana ko yabazwa amakosa yose yakozwe n’ubutegetsi yakoreye, bishobora kongera impaka ku ruhare rw’abahoze ari abayobozi bakomeye mu bihe byashize.
Ku rundi ruhande, Félix Momat agaragaza ko abayobozi bakoze mu nzego zo hejuru za Leta badakwiye kwitandukanya n’ibyemezo byafashwaga mu gihe bari ku butegetsi, kuko na bo babigizemo uruhare binyuze mu Nama y’Abaminisitiri.
Izi mpaka zigaragaza uko ibibazo by’uburyozwacyaha, inshingano z’abayobozi n’ihindagurika ry’imyanya ya politiki bikomeje kuba zimwe mu ngingo zikomeye ziganirwaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’impinduka za politiki.





