Abantu bagera ku 17 baguye mu bitero byagabwe mu duce two muri teritwari ya Lubero.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02/07/2024, abantu bagera ku 17 baguye mu bitero bya gabwe i Lubero mu masaha y’igitondo cyakare, nk’uko byatangajwe n’amashyirahamwe aturiye ibyo bice.
Ibikorwa by’u bugizi bwa nabi byarushijeho kwiyongera, nyuma y’uko m23 ifashye centre ya Kanyaboyonga, Localite ya Miriki, Kayina na Kirumba zoze ziherereye muri teritwari ya Lubero.
Amasoko atandukanye ya MCN avuga ko, ibyo bitero biri guhitana abantu biri gukorwa n’udutsiko tw’insoresore za Wazalendo, two muri teritwari ya Lubero izindi zikaba ziri muri teritwari ya Beni.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru izi nsoresore zatwitse imodokari z’ishyirahamwe Tearfund zavaga mu mujyi wa Butembo zerekeza muri teritwari ya Beni aho abakozi b’iryo shyirahamwe ritabogamiye kuri leta bagera kuri 4 bahatakarije ubuzima, abandi barashimutwa.
Abo bishwe ubwo bahunga umwuka mubi wari utangiye gusatira aho bari bacumbitse muri iyo teritware.
Mw’itangazo ry’ishyirahamwe Tearfund, ishyami ry’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ry’umvikanishije ko abakozi byaryo bane bishwe abandi bagakomereka bikabije, imodokari zabo zitanu ziratwikwa.
Abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga, bwana Bruno Le marquis umuyobozi w’iri shyirahamwe avuga ko kuva aho umutekano muke ukomeje kwiyongera i Lubero n’ahandi, abakozi b’uyu muryango bakomeje kugenda bibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Uyu muyobozi arasaba impande zombi zihanganye gukumira ibibazo bafitanye bityo abaturage bagatura mu mahoro n’umutekano bidakemangwa.
Sosiyete sivile yo muri teritware ya Lubero yemeza ko nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe b’iryo shyirahamwe, abandi 18 bahitanywe n’izo nsoresore mu masaha yo mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri. Aba nabo bakekwagaho kuba bafatanyije na m23 ubu ikomeje kwegera uyu mujyi w’ubucuruzi w’intara ya Kivu Yaruguru.
Iryo shyirahamwe rivuga ibyo bintu ntaho bihuriye n’ubwicanyi bumaze iminsi bukorerwa muri teritware ya Beni aho ADF ikomeje kugenda yica abaturage.
Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ku rwego rw’i ntara bwo bugasaba leta gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo gukumira icyo yise ivangura moko.
Kuba m23 ikomeje kugenda isatira ibice bitandukanye bya teritware ya Lubero bitera impungenge leta ya Kinshasa, ndetse n’abanyapolitiki batandukanye ko ishobora gufata akarere kose.
Depite Kambale Bowazi watowe n’abaturage ku rwego rw’i ntara, asaba leta gukora ibishoboka byose igasubiza inyuma ibitero bya m23 atinya ko ishobora gufata Lubero yose, ndetse na teritware ya Beni bidasize intara ya Ituri.
Ibi bikorwa bibi bikorwa na Wazalendo, byatumye amashyirahamwe atandukanye yakoreraga muri ibyo bice, atangira kwimura abakozi bayo abajana mu bice bigaragaramo agahenge ka mahoro.
MCN.