Kera Kabaye: Perezida Biya Amaze Iminsi Atagaragara mu Gihugu Cye, Impaka ku Hazaza ha Cameroon Zirushaho Gufata Indi Ntera
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Kera kabaye, ikibazo cy’ibura rya Perezida Paul Biya mu ruhame gikomeje guteza impaka zikomeye muri Cameroon no ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’aho amaze iminsi 45 atagaragara mu gihugu cye kuva yavayo ajya mu Burayi mu rugendo rwatangajwe ko ari urwite ku mpamvu ze bwite.
Uku kudasubira mu gihugu kwe kwatumye havuka ibihuha byinshi ku buzima bwe ndetse n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora igihugu. Hari n’abatangiye gusaba ko harebwa niba umwanya wa Perezida utagomba gutangazwa ko usigaye ari icyuho, hashingiwe ku kuba amaze igihe kirekire atagaragara cyangwa ngo ageze ijambo ku baturage.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Union Démocratique du Cameroun (UDC), ryatangaje ko kuba Perezida amaze igihe kirekire adahari bidahita bisobanura ko umwanya wa Perezida wabaye icyuho. Icyakora, rivuga ko icyo kibazo kidasanzwe giteza impungenge zikomeye ku mikorere y’inzego za Leta, ku buryo ubutegetsi bukomeza gukora, ndetse no ku ishyirwa mu bikorwa ry’ububasha bw’Umukuru w’Igihugu.
Ku rundi ruhande, ishyaka riri ku butegetsi, Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais (RDPC), ryamaganye ibyo bihuha ryivuye inyuma. Rivuga ko inzego zose za Leta zikomeje gukora nk’uko bisanzwe kandi ko nta kibazo na kimwe kibangamiye imiyoborere y’igihugu.
Nubwo Perezida Biya atarongera kugaragara mu ruhame kuva yava muri Cameroon, konti ze zemewe ku mbuga nkoranyambaga zakomeje gusohora ubutumwa bumwitirirwa. Icyakora, kugeza ubu nta videwo nshya, nta kiganiro, nta nama rusange cyangwa indi gahunda iyo ari yo yose yagaragayemo imbonankubone, ibintu bikomeje kongera impungenge no gutuma abaturage bibaza byinshi.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko nyuma y’iminsi 45 Perezida adahari, Urukiko Nshinga rwa Cameroon rwakagombye gusuzuma uko ibintu bihagaze no gutanga umurongo ku buryo ubutegetsi bukomeza gukora. Gusa, bagaragaza ko amategeko ya Cameroon adateganya mu buryo bweruye igihe ntarengwa Perezida ashobora kumara ari hanze y’igihugu, ari na byo bituma habaho ibisobanuro bitandukanye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko.
Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa hafi haba muri Cameroon no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ko Paul Biya ari umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika. Abaturage, abanyapolitiki n’abasesenguzi bakomeje gutegereza amakuru asobanutse ku miterere y’ubuzima bwe, ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora igihugu, ndetse n’igihe ashobora gusubira muri Cameroon cyangwa kongera kugaragara mu ruhame.






