Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze igisubizo ku wa mubajije niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi.
Paul Kagame kuri ubu uri kwiyamamaza ku mwanya w’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, umukandida w’ishyaka rya RPF Inkotanyi, yagaragaje ko hari umuntu wigeze ku mubaza niba ari umuhutu cyangwa umututsi, abisobanura ko yabimubajije nabi mu buryo bugaragaza ko nta mateka y’u Rwanda azi, nk’uko tubikesha igitangaza makuru cya Igihe.
Iki kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/06/2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge.
Muri icyo kiganiro Paul Kagame yavuze ko nta kimutera ishema nko kuba ayoboye ishyaka rya RPF Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange bafite ubushake kandi bashoboye.
Aha Inyarugenge abaturage bari bamwitabye bari abantu babarirwa mu ibihumbi 300, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye ariko yashibutsemo ubutwari.
Yagize ati: “Iki gihugu cyacu mureba cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bukarangizwa n’undi muntu, ntabwo ari byo. Rero niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nka mwe, abantu nka twe, ariko ibyo ni ibikwiye guhoraho, bikwiye guhora biranga u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze kurangwa n’ubu butwari hari icyo bisaba.
Ati: “Ibyo rero kugira ngo bihoreho, Abanyarwanda bahitamo neza, bumva neza, Abanyarwanda bakora neza. Twagize Imana rero muri ya mpinduka y’amateka tugiramo RPF.”
Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kurangwa n’iyi myitwarire y’u butwari bazagera kuri byinshi bizacecekesha n’abirirwa bibasira u Rwanda.
Yifashishije urugero rw’ibyamubayeho, Kagame yagaragaje ko hari nabibasira u Rwanda batazi amateka yarwo kuko hari uwigeze kumubaza niba ari Tutu (ashaka kuvuga Hutu) cyangwa Hutsi( ashaka kuvuga Umututsi).
Ati: “Ariko ko benshi banatuvuga batanatuzi. Hari uwigeze kumbaza ngo ariko uri iki wewe? Ngo uri Tutu (umuhutu) cyangwa uri Hutsi(umututsi)? Ntazi n’ibyo ari byo ariko arambaza, ndamubwira nti ‘njye mu Rwanda ndi ibyo byose ariko n’ibindi utavuze.”
Ubwo yashakaga kumbaza niba ndi Umuhutu cyangwa Umututsi ariko ngo Tutu cyangwa Hutsi, ndamubwira nti ‘ni ibyo byombi ariko n’ibindi ‘, nti ‘ariko ibyo byose bikubiye mu kuba Umunyarwanda nti ‘ndi Umunyarwanda.”
Kagame yasabye Abanyarwanda kubaha abo banyamahanga gusa nabo bakubahwa nabo.
Ati: “Mubane nabo, mubahe agaciro, mububahe ariko gusa ari uko nabo babahaye agaciro kandi banabubashye.”
MCN.