Menya Icyo Raporo Nshya ya Loni Ivuga kuri FDLR na FARDC muri RDC
Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yashyizwe ahagaragara igaragaza ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakomeje gukorana n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe bawufatanyije, nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarahawe inshingano zo kuwurwanya no kuwusenya.
Iyo raporo ivuga ko, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi byasabaga Leta ya RDC gufata ingamba zifatika zo guca intege FDLR, ku rugamba rwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, FARDC yakomeje kwifashisha abarwanyi b’uwo mutwe mu mirwano bahanganyemo n’Ihuriro AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo. Raporo ikomeza ivuga ko abarwanyi ba FDLR boherejwe ku mirongo itandukanye y’urugamba, aho rimwe na rimwe barwanaga ku isonga bari kumwe na FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Ibi byatangajwe n’Impuguke za Loni bishimangira impungenge zimaze igihe zigaragazwa n’abasesenguzi batandukanye ku bufatanye hagati ya FARDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Mu bice bya Minembwe, abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze igihe bikorwa n’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Abo baturage bavuga ko iyo mitwe ikunze kugaba ibitero ku mihana ituwe n’Abanyamulenge, bigakurikirwa n’iyicwa ry’abasivili, gusahura imitungo no kunyaga amatungo.
Abaturage bo muri ako karere bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ibyo bikorwa, ndetse ko ababigizemo uruhare bose babibazwa, mu rwego rwo kurengera abasivili no guca umuco wo kudahana umaze imyaka myinshi urangwa mu burasirazuba bwa RDC.
Raporo y’Impuguke za Loni yongeye gukangurira ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibyo bwiyemeje mu rwego mpuzamahanga, birimo guca burundu imikoranire yose n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko FDLR, umutwe umaze imyaka ushyirwa mu majwi mu bikorwa bihungabanya umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Abasesenguzi bavuga ko, niba ibyagaragajwe muri iyi raporo bishyizwe mu bikorwa n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe, bishobora kongera igitutu kuri Leta ya Kinshasa kugira ngo ihagarike ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’imitwe yitwaje intwaro, bityo hafungurwe inzira iganisha ku mahoro arambye n’umutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.






