RDC na Amerika mu Masezerano Akomeye: Kinshasa Yihutisha Ibikorwa, Harategurwa Intambwe Ikomeye mu Bukungu
Minembwe Capital News (MCN)
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizweho umukono ku itariki ya 04/12/ 2025, binyuze mu gukaza igenzura ry’ibikorwa biteganyijwe no kuvugurura imicungire y’amafaranga Leta yinjiza.
Tariki ya 12/12/2026, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, azayobora inama ya kabiri ya Task Force RDC–USA, igamije guhuza ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Iyi nama izibanda ku bufasha bwa tekiniki Amerika itanga, iterambere ry’umuhora wa Lobito, guhitamo imishinga y’ingenzi no kunoza imicungire y’imitungo ifatwa nk’ifite agaciro gakomeye ku gihugu. Hazategurwa kandi izindi nama zizahuza ibihugu byombi, zirimo n’inama iziga ku mushinga wa Inga, izabera i Paris kuva tariki ya 25 kugeza ku itariki ya 27/10/2026.
Mu zindi gahunda z’ingenzi, RDC irateganya gushyiraho urwego rumwe ruhuza imicungire y’imisoro, hagamijwe kunoza imikoranire y’inzego z’imari, guhuza amakuru no koroshya uburyo bwo gukusanya amafaranga ya Leta. Guverinoma yiyemeje gukora impinduka zikenewe mu gihe kitarenze amezi 12, mu gihe Minisitiri w’Imari yasabwe gutanga raporo igaragaza intambwe imaze guterwa mu gihe cy’iminsi 30.
Aya masezerano agamije kandi guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, arimo cobalt n’umuringa, gukurura ishoramari, kurwanya ubucukuzi butemewe no kunoza imiyoborere y’umutungo kamere.
Muri iki gihe, icy’ingenzi ni uguhindura ibyo RDC na Amerika byumvikanyeho bikavamo ibikorwa bifatika, bizamura ubukungu bw’igihugu kandi bikagirira abaturage ba Congo akamaro.
Minembwe Capital News (MCN)






