RDC: Opozisiyo Yatangaje Imyigaragambyo Simusiga Isaba Perezida Tshisekedi Kwegura
Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rizwi ku izina rya Coalition C64, ryatangaje ko riteganya gukora urugendo rw’imyigaragambyo tariki ya 08/07/2026, rugamije gusaba Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kwegura ku mirimo ye, rimushinja ibyo ryise “guhemukira Itegeko Nshinga” no kugerageza kurenga ku mahame ya demokarasi.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi bakuru b’iri huriro yabereye i Kinshasa ku wa Kabiri, tariki ya 16/06/2026. Iyo nama yari igamije gusuzuma ibyabaye mu myigaragambyo yo ku wa 12/06/2026 no gufata indi myanzuro yerekeye urugamba rwa politiki opozisiyo ivuga ko igamije kurengera Itegeko Nshinga rya RDC.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba C64 nyuma y’iyo nama, imyigaragambyo iteganyijwe tariki ya 08/07/2026 izabera mu gihugu hose. I Kinshasa, abazayitabira bazerekeza ku Ngoro y’Igihugu (Palais de la Nation), aho bateganya gushyikiriza ubutumwa bwabo busaba Perezida Tshisekedi kuva ku butegetsi.
Iyi gahunda nshya ya opozisiyo ije nyuma y’imyigaragambyo yabaye tariki ya 12/06/2026 i Kinshasa, yari igamije kwamagana umushinga wo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse n’itegeko ryerekeye gutegura referandumu. Iyo myigaragambyo yaranzwe n’imvururu ndetse n’itabara ry’inzego z’umutekano, ibintu byatumye abantu benshi bakomereka.
Mu bakomeretse harimo n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, umwe mu bayobozi bakomeye ba opozisiyo. Mu nama yabaye ejo hashize, Fayulu yongeye kugaragara imbere y’itangazamakuru afite ibikomere bigaragara ku ruhande rw’iburyo rw’isura ye, ibintu byakomeje gukurura impaka n’amarangamutima mu bashyigikiye opozisiyo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko impamvu nyamukuru y’iyi myigaragambyo ari uguhagarika ibyo bita umugambi wo guhindura amategeko shingiro y’igihugu kugira ngo Perezida Tshisekedi ashobore kongera kwiyamamariza manda nshya mu mwaka wa 2028.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi n’ababushyigikiye bavuga ko gahunda ya referandumu igamije guha abaturage uburenganzira bwo kwihitiramo impinduka bashaka mu mikorere y’igihugu, kandi ko bikorwa mu buryo bwubahiriza amategeko.
Abasesenguzi ba politiki babona ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ya C64 ishobora kurushaho gukaza umwuka mubi wa politiki muri RDC, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo ndetse n’impaka zikomeye zishingiye ku mavugurura y’amategeko.
Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo iyi myigaragambyo ibe, amaso y’abaturage ndetse n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba uko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’inzego z’umutekano bazitwara imbere y’iki gikorwa gishobora kongera gukurura ubushyamirane hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo.





