• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

“Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!” Umusesenguzi.

minebwenews by minebwenews
March 12, 2025
in Regional Politics
0
“Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!” Umusesenguzi.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!” Umusesenguzi.

You might also like

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

Umujyanama wa m23 na Twirwaneho, William Girinka Kabare, yavuze ko perezida Felix Tshisekedi wiringiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yiringiye urubingo rusadutse, kandi ko “azabona ishyano.”

Girinka yavuze ibi nyuma y’aho perezida Felix Tshisekedi yaraye yemeye kuganira n’umutwe wa m23 uwo yari yararahiye arirenza avuga ko atazicyarana nawo kumeza imwe y’ibiganiro.

Ni amakuru yashyizwe hanze na perezidansi ya Angola, aho yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Tshisekedi yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu Burasizuba bwa Congo, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye m23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta y’i Kinshasa, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri mbere.

Iyi perezidansi kandi yavuze ko ibyo biganiro bizaba bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri iki gihugu cya RDC.

Girinka, yahise ahera aha avuga ko imishyikirano ari ngombwa, ariko ko Tshisekedi akwiye kubanza kubazwa “amabi yakoze mu Minembwe,” aho arasa ku baturage b’abasivili, asenya ibikorwa remezo byabo.

Muri uko gusenya, yagaragaje ko yasenye ikibuga cy’indege cya Minembwe, amazu y’abaturage, insengero, amashuri n’ibindi.

Girinka yavuze ko ibi bikorwa, Tshisekedi yabisenye akoresheje ukurasa intwaro ziremereye!

Yavuze kandi ko imishyikirano igomba gukorwa mu gihe ingabo z’u Burundi zavuye zose ku butaka bw’iki gihugu, ngo kuko ziri muzatumye ibyago bikomeye bikomeza kuba kubavuga ururimi rw’ikinyarwanda, cyane cyane ku Banyamulenge.

Ikindi nuko ngo kubwiwe iyi mishyikirano yagakwiye gushyigikira ko intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru biyoborwa na m23 ndetse na Twirwaneho mu gihe cy’imyaka irenga 20.

Kandi ibyo ngo bigakorwa kugira ngo umutekano w’abavuga ikinyarwanda mu Burasizuba bw’iki gihugu urusheho kubungwabunga.

Girinka yavuze kandi ko muri iyi mishyikirano, Tshisekedi agomba kuzabazwa uburyo akomeje kwica abaturage b’igihugu cye, barimo Abatutsi n’abo yita abaswahili. Kandi ko mbere yuko iyo mishyikirano iba, asabwe kubanza agahagarika kurasa ku baturage b’inzirakarengane, maze nyuma abone kwinjira mu mishyikirano.

Yasoje avuga ko umutekano mu Burasizuba bw’iki gihugu, uzava mu bwitange bw’abahavuka, ngo cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abo ni Abatutsi, ngo kuko ubutegetsi bw’i Kinshasa butigeze bubitaho nk’abandi Banye-Congo.

Agaragaza ko iyi Leta y’i Kinshasa yagiye ijujubuza Abatutsi, imyaka irenga 60, ariko ko amahanga yakomeje kubirebera, ntagire icyo ahindura, bityo, abavuka muri ibyo bice bakwiye kwirwanaho kugeza ku gitonyanga cyanyuma cy’amaraso, mupaka bakazagera ku mahoro arambye.

Tags: KivuKwiringiraNdayishimiyeTshisekediUrubungo rusadutse
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje...

Read moreDetails

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails
Next Post
Kagame yavuze ikibazo yobaza Tshisekedi mu gihe boramuka bongeye guhura.

Kagame yavuze ikibazo yobaza Tshisekedi mu gihe boramuka bongeye guhura.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?