Uko AFC/M23 yagiye yigarurira uduce muri Lubero
Minembwe Capital News (MCN)
Kwaguka kwa AFC/M23 muri territoire ya Lubero kwabaye mu byiciro, cyane cyane binyuze mu mirwano yasunikaga FARDC n’imitwe ya Wazalendo ikava mu birindiro byayo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2025, AFC/M23 yafashe Ndoluma, nyuma y’uko ingabo za FARDC zivuye mu birindiro bya Mutongo, Mambasa na Kanyambi. Nyuma yaho, ku itariki ya 19/02/2025, iri huriro rya AFC/M23 ryageze i Kitsombiro, hafi ya kilometero 30 uvuye Lubero-Centre. FARDC yasubiye mu cyerekezo cya Katondi, aho yashakaga kongera gushyiraho umurongo wo kubuza AFC/M23 gukomeza kwagura ibirindiro byayo.
Nyuma yaho, AFC/M23 yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu bindi byerekezo bya Lubero. Ku itariki ya 02/03/2025, yigaruriye Kasugho, mu burengerazuba bwa Lubero-Centre, nyuma y’imirwano na FARDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Leta. Ibyo byatumye haboneka undi murongo w’ibikorwa by’imirwano ugana mu burengerazuba bw’iyi territoire.
Mu kwezi kwa gatatu 2026, AFC/M23 yavuye mu duce tumwe yari imaze igihe igenzura, turimo Kipese, Munyakondomi, Ivatama, Ilambula, Luseke na Musimba, mu gihe amakuru y’umutekano yavugaga ko yari igifite ibirindiro i Katondi.
Mu bihe bya vuba, imirwano yongeye kugaragara mu bice byo mu majyaruguru ya Lubero, birimo Kandole, Kirivu na Vyanze. Ku itariki ya 01/10/2026, habaye imirwano hagati y’impande zombi, bituma AFC/M23 yongera gufata Kitsombiro, Kasusa na Luvererya, ndetse na Vyanze.
Hari uduce AFC/M23 yagiye ifata nyuma yo gusunika FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, hakaba n’aho yagiye yikura ku bushake bwayo.
Gusa, nyuma yaho, hari hamaze iminsi ine hari imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’uruhande rwa Leta. Uyu munsi, hagaragaye ituze, ndetse n’abaturage bakaba batangiye gusubira mu byabo.
Minembwe Capital News (MCN)






