Umusirikare wa FARDC Yagaragaye Atabaza Ubuyobozi bwa Kinshasa, Agaragaza Intege nke z’Ingabo mu Ntambara Ikomeje muri Kivu y’Amajyepfo
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza umusirikare w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC, yumvikana atabaza ubuyobozi bwa Kinshasa, harimo na Perezida Félix Tshisekedi, ku bibazo by’ingutu bikomeje kugaragara ku rugamba.
Muri ayo mashusho, uwo musirikare asobanura ko hari ibibazo bikomeye by’ubuke bw’ibikoresho byifashishwa ku rugamba, ndetse n’icyuho mu miyoborere no mu itangwa ry’ibikoresho ku basirikare bari ku mirongo y’imbere. Avuga ko ibi bibazo bigira ingaruka ku mikorere y’imirwano n’uko ingabo zitabasha guhangana neza n’umwanzi.
Uwo musirikare kandi agaragaza impungenge ku mbaraga z’umwanzi bahanganye, avuga ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho, agaragaza ko bafite ibikoresho by’intambara bigezweho birimo na drones za kamikaze, mu gihe ku ruhande rwa FARDC habonekamo icyuho gikomeye cy’ibikoresho bihagije.
Aya mashusho agaragara mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hakomeje kuvugwa imirwano n’ihindagurika ry’ubugenzuzi bwa bimwe mu bice, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvugwa ko ukomeje kwagura uduce twinshi n’ingenzi, turimo Point Zero ndetse n’ahandi nka Rwitsankuku, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.
Ibi bikomeje kugaragaza ishusho y’umutekano ikomeje kuba urujijo n’impaka mu burasirazuba bwa RDC, aho MRDP-Twirwaneho na M23 bakomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, mu mirwano igenda ihindura imiterere y’ubutaka bugenzurwa n’impande zitandukanye.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana iyi nkuru, izakomeza no gutangaza amakuru mashya uko ibintu bigenda bihinduka.






