Ubwoba ngo ntibunuka, ariko i Baraka FARDC n’abambari bayo bari kuhahunga
Amakuru yizewe ya Minembwe Capital News akomeje gukusanywa agaragaza ko, binyuranyije n’amakuru amaze amasaha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, umujyi wa Baraka uherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ugikomeje kugenzurwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’iya FDLR.
Nubwo uyu mujyi wa Baraka ukiri mu maboko y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya teritwari ya Fizi akomeje kugaragaza ko imirwano ikomeje gukaza umurego, bigatuma ingabo za Leta zisubira inyuma mu duce tumwe na tumwe two muri ako karere, aho bivugwa ko hari ibice bataye barahunga.
Ku rundi ruhande, amakuru ava ku rugamba avuga ko MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura mu misozi ya Minembwe, Fizi na Mwenga. Aya makuru akomeza avuga ko kuri uyu wa Mbere bongeye gufata ibindi bice bishya, nyuma y’ifatwa rya Point Zero ku wa Gatandatu ushize. Ibi bikomeje guhindura isura y’imiterere y’intambara muri ako gace kose.
Hagati aho, amakuru aturuka ahantu hatandukanye agaragaza ko FARDC, ifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, bakomeje kohereza izindi ngabo mu bice bya Baraka, Misisi na Milimba, mu rwego rwo gutegura ibindi bikorwa bikomeye bya gisirikare. Nta rwego rwa Leta ruragira icyo ruvuga ku mugaragaro ku bijyanye n’intego y’izi ngendo cyangwa ishusho nyayo y’imirwano uko ihagaze.
Mu mujyi wa Baraka no mu nkengero zawo, haravugwa umwuka w’igitutu n’ubwoba bukomeye hagati y’abaturage n’abasirikare. Amakuru atandukanye avuga ko abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bakomeje kugaragara banyuranamo mu mujyi, ariko bakagaragaza impagarara n’igitutu gikomeye, mu gihe bivugwa ko bakomeje kwitwararika cyane bitewe n’igitutu cy’imirwano gikomeje kwiyongera no gutinya ibitero bishobora kugabwa na MRDP-Twirwaneho na M23.
Mu bice byegereye imirwano, hakomeje kuvugwa urujya n’uruza rw’abaturage bari kwimuka, ndetse n’abasirikare basubira inyuma berekeza i Baraka, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke muri rusange.






