“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe ibikorwa hafi ya byose byari byahagaze mu Mujyi wa Uvira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 05/08/2026, nyuma y’umuhamagaro wa sosiyete sivile wasabaga abaturage kuguma mu ngo mu rwego rwo kwamagana umutekano muke ukomeje kuvugwa mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi no mu nkengero z’Umujyi wa Uvira, mu misozi y’i Ndondo, muri Gurupema ya Bijombo, ubuzima bwo bwakomeje mu buryo busanzwe, aho abaturage bitabiriye ku bwinshi isoko rya Kiziba.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’abari aho avuga ko iri soko ryabereye ahitwa Kiziba, hafi ya Murambya, ryitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu duce dutandukanye twa Bijombo no mu nkengero zaho.
Abacuruzi n’abaguzi bagaragaye bahahirana mu mutuzo, aho ibicuruzwa bitandukanye, birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byari bihari ku bwinshi. Muri iri soko hagaragayemo ibiribwa by’ubwoko bwinshi birimo ibirayi, imboga, ibijumba n’ibindi bicuruzwa bya buri munsi. Hanagaragayemo amatungo menshi arimo ihene, intama ndetse n’inka, ibintu abaturage bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’ubukungu bugenda busubira ku murongo.
Abaturage baganiriye na MCN bagaragaje ko kuba iri soko ryaremye neza ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umutekano umaze gusubira muri aka gace. Bavuga ko kuva aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bafatiye ubuyobozi bw’ibice byinshi bya Bijombo, Minembwe, Mibunda n’utundi duce two mu misozi miremire, ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi byongeye gukorwa mu mutekano, bituma abaturage basubira mu buzima busanzwe.
Nk’uko bamwe mu baturage babitangaza, amasoko yari amaze igihe adakorwa neza kubera ibibazo by’umutekano, ariko ubu ngo abantu bongeye gutembera no guhahirana nta bwoba nk’ubwo bahoranye mbere.
Iri soko rya Kiziba ribaye mu gihe mu Mujyi wa Uvira ibikorwa byari byahagaze kubera gahunda yiswe “Ville Morte”, yari yahamagajwe na sosiyete sivile mu rwego rwo kwamagana ikibazo cy’umutekano muke bavuga ko gikomeje kurangwa mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi no mu nkengero z’Umujyi wa Uvira. Uwo muhamagaro watumye amaduka, ibikorwa by’ubucuruzi n’inzego zimwe na zimwe zitanga serivisi bifunga imiryango, abaturage basabwa kuguma mu ngo.
Ku rundi ruhande, abaturage bo mu misozi y’i Ndondo bavuga ko kuba amasoko akomeje gukora neza bibafasha kongera kubona ibibatunga no kubasha kugurisha umusaruro wabo, bityo ubukungu bw’ingo bugakomeza kuzahuka.
Bamwe mu Banyamulenge bo muri ibyo bice bavuga ko bishimiye umutekano bavuga ko wagaruwe na MRDP-Twirwaneho, bakemeza ko watumye bongera gukora ibikorwa byabo bya buri munsi birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Icyakora, nk’uko abaturage bamwe babivuga, bavuga kandi ko mu bihe byashize utu duce twagiye twibasirwa n’ibitero bashinja ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Abo baturage bavuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye zirimo impfu z’abaturage, isenywa ry’imitungo ndetse n’inyagwa ry’umubare munini w’inka.
Nubwo hari impande zitandukanye zitanga ibisobanuro bitandukanye ku miterere y’umutekano muri aka karere, ibikorwa byagaragaye ku isoko rya Kiziba kuri uyu wa Gatatu byerekana ko muri aka gace ubuzima bw’ubukungu bwakomeje, abaturage bakaba bakomeje kwitabira ibikorwa by’ubuhahirane no gushaka imibereho yabo ya buri munsi.


Minembwe Capital News (MCN)






