• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yavuze atarya umunwa agira ibyo ashinja ibihugu byo ku mugabane w’u Buraya, cyane cyane ya magana u Bufaransa.

minebwenews by minebwenews
May 18, 2024
in Regional Politics
0
Minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yavuze atarya umunwa agira ibyo ashinja ibihugu byo ku mugabane w’u Buraya, cyane cyane ya magana u Bufaransa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’intebe wa Senegal arashinja ubutegetsi bw’u Bufaransa kuvogera ubusugire bw’igihugu cye.

Ni mu kiganiro minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko yakoreye kuri kaminuza y’i Dacar ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Senegal. Iki kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 17/05/2024.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Ibyo biganiro byari bifite insanganyamatsiko ireba ku migenderanire y’u Bufaransa n’ibihugu byo muri Afrika.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abantu benshi babarirwa mu magana barimo n’abanyeshuri ndetse n’abategetsi bakomeye bo muri icyo gihugu.

Muri ibyo biganiro minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko yanenze u Bufaransa n’ibihugu by’i Buraya atarya umunwa, avuga ko ibi bihugu byakoranye na Macky Sall uheruka kuva ku butegetsi.

Sonko yashinje perezida Emmanuel Macron kuba yaragize uruhare mucyo yise itotezwa Sonko n’abo bari basangiye urugamba bakorewe, yagize ati: “Nta munsi narimwe muzumva leta y’u Bufaransa yamagana ibyabaye. Perezida Macron yakiriye Macky Sall, aranamushimira ku bikorwa byiwe. Ibi byose yabikoze azi neza ko turi guhohoterwa. Mbifata nko gutera intege ihohoterwa no kubangamira Abanyagihugu ba Senegal. Za leta ninshi zo mu Bihugu by’i Burayi byagiye bigaragaza ko bishigikira ibyarimo biba.”

Yavuze ko kandi abantu bakwiye kwibaza ku Bufaransa harimo igituma u Bufaransa bugifite amakambi ya gisirikare mu bihugu bimwe bimwe byo muri Afrika, ingaruka izo nteko zizagira ku bwigenge bw’i bihugu ziba zirimo n’ibindi.”

Ousmane Sonko yanashinje kandi ibihugu by’i Burayi gukoresha ikimenyane, muri politiki yo mu karere ka Sahel cyane cyane muri Mali, Burkina Faso na Nigeri, ibihugu biheruka kubamo za kudeta.

Ati: “Abo mwumva batera utwatsi ibihugu biyobowe n’abategetsi babasirikare bafatwa nk’abayobozi bigitugu, ni nabo basubira mu bihugu bitarangwamo demokarasi, igihe cyose bakeneye inyungu zabo, kugira bagire icyo baronka. Ntabwo tuzahwema kuvugira benewacu bo muri Sahel.”

Iri jambo rya minisiteri w’intebe, Ousmane Sonko niryo ryambere rirerire, kuva agiye kuri uyu mwanya. Abarimo bari kurikirana barimo babanza bagacyishamo bagashima Imana.

Sonko kandi ibyo yavuze yagaragaje ko atabivuze mu izina rya leta ya Senegal ko ahubwo yabivuze mu izina ry’ishyaka rye. Anavuga ko yamaze imyaka itatu ahanganye n’ubutegetsi bwa Macky Sall, yavuze ko afite ishyaka ry’uko imigenderanire hagati y’igihugu cye n’ibihugu by’i Burayi, cyane cyane u Bufaransa irushaho kuba myiza.

Yashimiye Jean -Luc Mélenchon utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa avuga ko yashigikiye urugamba rwo kuva mu 2021 kugera mu 2024. Iki gihe Sonko yacyise ko ari igihe cye ahanganye n’ubutegetsi.

       MCN.
Tags: Byo mu BurayiMinisitiri w'intebe wa SenegalOusmane SonkoYazimuriye ibihugu

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï-25, y’ihuriro ry’Ingabo za RDC, yongeye kugaragara itera n’ibisasu mu bice byo muri Masisi, bituwe n’abaturage.

Indege y'intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï-25, y'ihuriro ry'Ingabo za RDC, yongeye kugaragara itera n'ibisasu mu bice byo muri Masisi, bituwe n'abaturage.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • KINSHASA: Abanyapolitiki n’abayobozi ba Wazalendo batandukanye bafunzwe, Gen. Kamama yatanze ibisobanuro
  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?