Hamenyekanye ibyo perezida William Ruto wa Kenya yavuganye na Trump uheruka gutsinda amatora muri Amerika.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuganye na Donald Trump uheruka kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baganira ku nzego iki gihugu cya Kenya na Amerika bashobora kwaguriramo ubufatanye.
Ikiganiro cyaba bayobozi bombi, cyabaye hakoreshejwe telephone ngendanwa.
Mu busanzwe Kenya ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, gusa aya masezerano perezida wa Kenya yayasinyanye na Joe Biden ahazaza hayo hasa n’ahari mu rungabangabo nyuma y’uko Trump atsinze amatora.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko perezida William Ruto yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko we na Trump baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, zirimo amahirwe y’ishoramari, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza.
Yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyo kuri telefone na perezida watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump . Namushimiye ku kuba yaratorewe kuba perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twaganiriye ubumwe ku ngingo zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byacu twembi, zirimo ishoramari, umutekano n’imiyoborere myiza.”
Ruto yunzemo ko we na Trump banaganiriye ku butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti Kenya yoherejemo abapolisi muri uyu mwaka.
Ubutegetsi bwa Biden mu minsi ishize bwemereye Kenya inkunga ya miliyari 38.5 z’Amashilingi ya Kenya, gusa kuri ubu hari impungenge z’uko ubutegetsi bushya bwa Amerika bushora kutayiha aya mashilingi.
Moda su kaçak tespiti Sultangazi’deki evime hizmet veren ekip çok hızlıydı, su kaçağını hemen tespit ettiler. https://together-19.com/ustaelektrikci