Uwafatwaga nk’inkingi ikomeye muri Maï Maï yishwe arashwe.
Ni Colonel Wamba Kifaranga Hondwa, ni we waraye arasiwe mu Mikenke mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 02/12/2024. Bivugwa ko yishwe n’ingabo za FARDC zikorera muri ibyo bice.
Aya makuru, ahamya ko uyu mu Maï Maï wafatwaga nk’igikomererwa mu mutwe wa Maï Maï yishwe igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba ku cyumweru tariki ya 01/12/2024.
Akaba yariciwe hafi n’umuhana w’Ababembe mu Mikenke.
Aka ni agace ko muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Minembwe Capital News yamenye ko “Bifaranga yarashwe bitunguranye, kandi ko kugeza ubu abamwishe bataramenyekana.” Ariko andi makuru yo ku ruhande yemeza ko uyu murwanyi wari ukomeye muri Maï Maï yishwe arashwe n’ingabo za FARDC.
Kimweho, Maï Maï isanganywe umubano mwiza n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuko impande zombi zifatikanya ku rwanya Abanyamulenge baturiye imisozi miremire y’imulenge.
Ariko kandi, ibi ntibibabuza gusubiranamo, kuko isubiramo ryabo rigenda rigaruka mu bihe bitandukanye.
Col. Wamba Kifaranga Hondwa wapfuye, yari umurwanyi wari uzwiho ubugizi bwa nabi ku Banyamulenge; ari mubayoboye ibitero byasambuye imihana myinshi yabo. Harimo imihana yo mu gace ka Mibunda, mu Cyohagati na Bibogobogo.
Uyu yari yungirije General Mutetezi, ndetse kandi akaba yari ashyinzwe ibikorwa bya gisirikare mu mutwe wa Maï Maï muri teritware ya Fizi.
Kifaranga, avuka mu bwoko bw’Abanyindu bo muri teritware ya Fizi.
Nyuma y’urupfu rwe, maï maï yarashe amasasu menshi mu Mikenke, ariko yari ayo gupfusha ubusa, nubwo bayarashe basa nabashakisha uwari wabiciye intwari yabo. Ibyatumye abaturage benshi bikanga barara no mu bihuru.