• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in World News
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
146
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi ba Afrika y’Epfo cyane cyane perezida Cyril Ramaphosa ngo kubera ko yagoretse amakuru y’ibiganiro bagiranye kuri telephone ku birebana n’intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Perezida Kagame akoresheje urubuga rwa x, mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 30/01/2025, yavuze ko yagiranye ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo inshuro zirenga imwe kuri telephone, ariko agatungurwa no kubona yashyize mu mbuga nkoranyambaga ibintu bitandukanye n’amakuru, ndetse n’ibyo baganiriye.

Paul Kagame asubiza inyandiko za mugenzi we kuri x yagize ati: “Muri iki Cyumweru nagiranye ibiganiro bibiri na perezida Ramaphosa kubirimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’uyumunsi twavuganye. Ibyavuzwe mu binyamakuru ku birebana n’ibiganiro tumaze kugirana, byaba ibyavuzwe n’abayobozi bo muri Afrika y’Epfo na perezida Ramaphosa ubwe, harimo kugoreka amakuru gukomeye, kwibasira ndetse n’ibinyoma . Niba amagambo ashobora guhindurwa bigeze aha , akava mu kiganiro gisanzwe akagirwa itangazo, bifite icyo bisobanura ku bijyanye n’uburyo ibibazo bikomeye biri kwitabwaho.”

Aha niho perezida w’u Rwanda yahereye akosora iyo mbwirwaruhame yakozwe na perezida Ramaphosa aho yise RDF inyeshamba.

Kagame yagize ati: “Icya mbere, ingabo z’u Rwanda (RDF) ni ingabo z’igihugu, si umutwe witwaje imbunda. Icya kabiri SAMIDRC si ingabo ziharanira amahoro, kandi nta mwanya zifite muri iki kibazo.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yasobanuye ko ingabo za SAMIDRC zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ngo zifashe Leta ya Kinshasa kurwana n’abaturage bayo ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Kagame kandi yavuze ko SAMIDRC yabanje kwirukana ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACF) mu butumwa bw’amahoro, bigakoma mu nkokora inzira y’ibiganiro byari birimbanyije.

Yakomeje agira ati: “Perezida Ramaphosa ntiyigeze atanga impuruza y’uburyo ubwo ari bwo bwose, keretse niba yarayivuze mu rurimi rw’iwabo ntabasha kumva. Icyo yasabye n’inkunga mu guharanira ko ingabo z’Afrika y’Epfo zibona amashyanyarazi ahagije, ibyo kurya n’amazi, tukazamufasha kubigeza aho bikwiye.”

Yongeye ati: “Perezida Ramaphosa yampamirije ko M23 atari yo yishe abasirikare baturutse muri Afrika y’Epfo, ahubwo ko ingabo za FARDC ari zo zabikoze.”

Yavuze ko niba Afrika y’Epfo ishaka gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’amahoro ari byiza cyane, ariko ngo ikwiye kuzirikana ko itari mu mwanya wo gufata inshingano zo kubungabunga amahoro cyangwa kuba umuhuza.

Perezida Kagame yaboneyeho kubwira mugenzi we Ramaphosa niba igihugu cye gishaka intambara kubera ubushotoranyi bwacyo, u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyo kibazo isaha n’isaha.

Ingabo za Afrika y’Epfo zaguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR n’abacanshuro, mu bihe bitandukanye uhereye mbere ndetse no mu cyumweru gishize.

Afrika y’Epfo igawa n’impuguke mu bya politiki kuba yarohereke ingabo zayo kwijandika mu ntambara ihuje ingabo za Leta, n’abarwanira uburenganzira bw’abaturage bakandamijwe igihe kinini.

Tags: Afrika y'EpfoPaul KagameRamaphosaRwanda

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y’ifatwa rya Goma.

Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y'ifatwa rya Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?