• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in World News
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
146
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

You might also like

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi ba Afrika y’Epfo cyane cyane perezida Cyril Ramaphosa ngo kubera ko yagoretse amakuru y’ibiganiro bagiranye kuri telephone ku birebana n’intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame akoresheje urubuga rwa x, mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 30/01/2025, yavuze ko yagiranye ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo inshuro zirenga imwe kuri telephone, ariko agatungurwa no kubona yashyize mu mbuga nkoranyambaga ibintu bitandukanye n’amakuru, ndetse n’ibyo baganiriye.

Paul Kagame asubiza inyandiko za mugenzi we kuri x yagize ati: “Muri iki Cyumweru nagiranye ibiganiro bibiri na perezida Ramaphosa kubirimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’uyumunsi twavuganye. Ibyavuzwe mu binyamakuru ku birebana n’ibiganiro tumaze kugirana, byaba ibyavuzwe n’abayobozi bo muri Afrika y’Epfo na perezida Ramaphosa ubwe, harimo kugoreka amakuru gukomeye, kwibasira ndetse n’ibinyoma . Niba amagambo ashobora guhindurwa bigeze aha , akava mu kiganiro gisanzwe akagirwa itangazo, bifite icyo bisobanura ku bijyanye n’uburyo ibibazo bikomeye biri kwitabwaho.”

Aha niho perezida w’u Rwanda yahereye akosora iyo mbwirwaruhame yakozwe na perezida Ramaphosa aho yise RDF inyeshamba.

Kagame yagize ati: “Icya mbere, ingabo z’u Rwanda (RDF) ni ingabo z’igihugu, si umutwe witwaje imbunda. Icya kabiri SAMIDRC si ingabo ziharanira amahoro, kandi nta mwanya zifite muri iki kibazo.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yasobanuye ko ingabo za SAMIDRC zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ngo zifashe Leta ya Kinshasa kurwana n’abaturage bayo ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Kagame kandi yavuze ko SAMIDRC yabanje kwirukana ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACF) mu butumwa bw’amahoro, bigakoma mu nkokora inzira y’ibiganiro byari birimbanyije.

Yakomeje agira ati: “Perezida Ramaphosa ntiyigeze atanga impuruza y’uburyo ubwo ari bwo bwose, keretse niba yarayivuze mu rurimi rw’iwabo ntabasha kumva. Icyo yasabye n’inkunga mu guharanira ko ingabo z’Afrika y’Epfo zibona amashyanyarazi ahagije, ibyo kurya n’amazi, tukazamufasha kubigeza aho bikwiye.”

Yongeye ati: “Perezida Ramaphosa yampamirije ko M23 atari yo yishe abasirikare baturutse muri Afrika y’Epfo, ahubwo ko ingabo za FARDC ari zo zabikoze.”

Yavuze ko niba Afrika y’Epfo ishaka gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’amahoro ari byiza cyane, ariko ngo ikwiye kuzirikana ko itari mu mwanya wo gufata inshingano zo kubungabunga amahoro cyangwa kuba umuhuza.

Perezida Kagame yaboneyeho kubwira mugenzi we Ramaphosa niba igihugu cye gishaka intambara kubera ubushotoranyi bwacyo, u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyo kibazo isaha n’isaha.

Ingabo za Afrika y’Epfo zaguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR n’abacanshuro, mu bihe bitandukanye uhereye mbere ndetse no mu cyumweru gishize.

Afrika y’Epfo igawa n’impuguke mu bya politiki kuba yarohereke ingabo zayo kwijandika mu ntambara ihuje ingabo za Leta, n’abarwanira uburenganzira bw’abaturage bakandamijwe igihe kinini.

Tags: Afrika y'EpfoPaul KagameRamaphosaRwanda
Share58Tweet37Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi. Bikubiye mu...

Read moreDetails

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails
Next Post
Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y’ifatwa rya Goma.

Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y'ifatwa rya Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?