• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, April 25, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in World News
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
146
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

You might also like

Amakuru avugwa hagati ya Iran na Amerika ku makimbirane ya politiki n’umutekano n’ibivugwa ku ihindagurika ry’ibihe by’ikirere

Agahenge Gatunguranye Gakomeje Guteza Impaka ku Cyerekezo cy’Intambara n’Amahoro Hagati ya Amerika na Iran

Intwaro Ziremereye, Ihagarikwa ry’Ibiganiro n’Imyitwarire ya Gisirikare Bikomeje Gukaza Umurego Hagati ya Iran na Amerika

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi ba Afrika y’Epfo cyane cyane perezida Cyril Ramaphosa ngo kubera ko yagoretse amakuru y’ibiganiro bagiranye kuri telephone ku birebana n’intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame akoresheje urubuga rwa x, mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 30/01/2025, yavuze ko yagiranye ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo inshuro zirenga imwe kuri telephone, ariko agatungurwa no kubona yashyize mu mbuga nkoranyambaga ibintu bitandukanye n’amakuru, ndetse n’ibyo baganiriye.

Paul Kagame asubiza inyandiko za mugenzi we kuri x yagize ati: “Muri iki Cyumweru nagiranye ibiganiro bibiri na perezida Ramaphosa kubirimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’uyumunsi twavuganye. Ibyavuzwe mu binyamakuru ku birebana n’ibiganiro tumaze kugirana, byaba ibyavuzwe n’abayobozi bo muri Afrika y’Epfo na perezida Ramaphosa ubwe, harimo kugoreka amakuru gukomeye, kwibasira ndetse n’ibinyoma . Niba amagambo ashobora guhindurwa bigeze aha , akava mu kiganiro gisanzwe akagirwa itangazo, bifite icyo bisobanura ku bijyanye n’uburyo ibibazo bikomeye biri kwitabwaho.”

Aha niho perezida w’u Rwanda yahereye akosora iyo mbwirwaruhame yakozwe na perezida Ramaphosa aho yise RDF inyeshamba.

Kagame yagize ati: “Icya mbere, ingabo z’u Rwanda (RDF) ni ingabo z’igihugu, si umutwe witwaje imbunda. Icya kabiri SAMIDRC si ingabo ziharanira amahoro, kandi nta mwanya zifite muri iki kibazo.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yasobanuye ko ingabo za SAMIDRC zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ngo zifashe Leta ya Kinshasa kurwana n’abaturage bayo ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Kagame kandi yavuze ko SAMIDRC yabanje kwirukana ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACF) mu butumwa bw’amahoro, bigakoma mu nkokora inzira y’ibiganiro byari birimbanyije.

Yakomeje agira ati: “Perezida Ramaphosa ntiyigeze atanga impuruza y’uburyo ubwo ari bwo bwose, keretse niba yarayivuze mu rurimi rw’iwabo ntabasha kumva. Icyo yasabye n’inkunga mu guharanira ko ingabo z’Afrika y’Epfo zibona amashyanyarazi ahagije, ibyo kurya n’amazi, tukazamufasha kubigeza aho bikwiye.”

Yongeye ati: “Perezida Ramaphosa yampamirije ko M23 atari yo yishe abasirikare baturutse muri Afrika y’Epfo, ahubwo ko ingabo za FARDC ari zo zabikoze.”

Yavuze ko niba Afrika y’Epfo ishaka gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’amahoro ari byiza cyane, ariko ngo ikwiye kuzirikana ko itari mu mwanya wo gufata inshingano zo kubungabunga amahoro cyangwa kuba umuhuza.

Perezida Kagame yaboneyeho kubwira mugenzi we Ramaphosa niba igihugu cye gishaka intambara kubera ubushotoranyi bwacyo, u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyo kibazo isaha n’isaha.

Ingabo za Afrika y’Epfo zaguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR n’abacanshuro, mu bihe bitandukanye uhereye mbere ndetse no mu cyumweru gishize.

Afrika y’Epfo igawa n’impuguke mu bya politiki kuba yarohereke ingabo zayo kwijandika mu ntambara ihuje ingabo za Leta, n’abarwanira uburenganzira bw’abaturage bakandamijwe igihe kinini.

Tags: Afrika y'EpfoPaul KagameRamaphosaRwanda
Share58Tweet37Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Amakuru avugwa hagati ya Iran na Amerika ku makimbirane ya politiki n’umutekano n’ibivugwa ku ihindagurika ry’ibihe by’ikirere

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
Amakuru avugwa hagati ya Iran na Amerika ku makimbirane ya politiki n’umutekano n’ibivugwa ku ihindagurika ry’ibihe by’ikirere

Amakuru avugwa hagati ya Iran na Amerika ku makimbirane ya politiki n’umutekano n’ibivugwa ku ihindagurika ry’ibihe by’ikirere Amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma y’uko Iran...

Read moreDetails

Agahenge Gatunguranye Gakomeje Guteza Impaka ku Cyerekezo cy’Intambara n’Amahoro Hagati ya Amerika na Iran

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Agahenge Gatunguranye Gakomeje Guteza Impaka ku Cyerekezo cy’Intambara n’Amahoro Hagati ya Amerika na Iran

Agahenge Gatunguranye Gakomeje Guteza Impaka ku Cyerekezo cy’Intambara n’Amahoro Hagati ya Amerika na Iran Mu gihe umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran umaze igihe urangwa...

Read moreDetails

Intwaro Ziremereye, Ihagarikwa ry’Ibiganiro n’Imyitwarire ya Gisirikare Bikomeje Gukaza Umurego Hagati ya Iran na Amerika

by Bahanda Bruce
April 22, 2026
0
Amerika Yarushijeho Gukaza Ingamba kuri Iran

Intwaro Ziremereye, Ihagarikwa ry’Ibiganiro n’Imyitwarire ya Gisirikare Bikomeje Gukaza Umurego Hagati ya Iran na Amerika Mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, Leta y’iki gihugu yongeye kwerekana imbaraga zayo...

Read moreDetails

Perezida Trump akomeje kongera igitutu, mu gihe Iran ihagaze ku cyemezo gikomeye

by Bahanda Bruce
April 21, 2026
0
Perezida yasibye ifoto yamugaragazaga nka Yesu

Perezida Trump akomeje kongera igitutu, mu gihe Iran ihagaze ku cyemezo gikomeye Mu gihe umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje kujya mu kangaratete,...

Read moreDetails

Ibivugwa ku Nzu ya Perezida Putin: Yahindutse Igihome Kidasanzwe

by Bahanda Bruce
April 19, 2026
0
Ibivugwa ku Nzu ya Perezida Putin: Yahindutse Igihome Kidasanzwe

Ibivugwa ku Nzu ya Perezida Putin: Yahindutse Igihome Kidasanzwe Nubwo abantu bose bavuka bafite uburenganzira bungana, uko isi ibitaho n’uburyo abayobozi bakomeye bayirindamo biratandukanye cyane. Amakuru mashya ashingiye...

Read moreDetails
Next Post
Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y’ifatwa rya Goma.

Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y'ifatwa rya Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?