Perezida Paul Kagame yavuze ku by’amabuye y’agaciro igihugu cye gishinjwa kwiba.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko Afrika y’Epfo n’ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, ari byo byungukira cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ibyo perezida Paul Kagame yagarutseho ahar’ejo tariki ya 03/02/2025, ubwo yarimo atanga ikiganiro kuri CNN.
Umunyamakuru w’iyi televisiyo ya CNN yateye ikibazo perezida w’u Rwanda agira ati: “Koko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan muri RDC? Undi nawe amusubiza ko ibyo bihabanye n’ukuri ngo kuko u Rwanda rufite ibirombe rucukuramo ayo mabuye.
Kagame yanasabye uyu munyamakuru kuzaza akamwereka aho u Rwanda ruyacukura, yagize ati: “Ndagutumiye, uzaze nzakwereka aho ducukura Coltan.”
Hanyuma uyu munyamakuru yongeye kumubaza niba hari andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwaba rucukura muri Congo nk’uko bikunze kugaragazwa n’abategetsi benshi b’i Kinshasa, perezida Kagame yahise asubiza ko abungukira muri ibyo bikorwa ari Afrika y’Epfo n’ibindi bihugu bitari u Rwanda.
Yagize ati: “Ibyo ntacyo mbiziho kubera ko icyo ntigishobora kuba ikibazo. Abantu bari kungukira muri ayo mabuye y’agaciro ya Congo kurusha undi uwo ari we wese ni Afrika y’Epfo n’abo Banyaburayi.”
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko munsi y’ubutaka bwarwo harimo Toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154$ kandi ko ubushakashatsi bugikomeje.
Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twacukuwemo, ariko ko utundi 10 tutarigera ducukurwamo.
Iki gihugu cy’u Rwanda gifite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo atandukanye ndetse kuri ubu rufite n’inganda ziyatunganya zirimo urutunganya zahabu ndetse n’urutunganya Coltan.