Uvira hashyizwe ho ingamba zikaze zo gukaza umutekano.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwashyize ho ingamba zikomeye, bijyanye no gukurinda umutekano waho.
Ni ingamba zashyizweho mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, mu nkengero z’umujyi wa Bukavu muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Zimwe muri izo ngamba zirimo kubuza ibinyabiziga kwinjira no gusohoka muri Uvira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’izi gitondo.
Kimwecyo, iyi ngingo yafashwe n’umuyobozi bw’uyu mujyi wa Uvira ishobora kutazorohera abakoresha ibinyabiziga birimo za Moto n’imodoka bakorera hanze ya Uvira bavuye Fizi, no mu bindi bice birimo ikibaya cya Rusizi, ndetse na Bukavu, kuko batinda mu muhanda kubera imyinshi muri iyi mihanda yangiritse, bityo bigatuma bagera muri Uvira mu ijoro.
Mu itangazo ubuyobozi bw’uyu mujyi ryashyizwe ho umukono na Maya Kiza Muhato ryerekana ko iz’ingamba zashyizweho kugira ngo zifashe mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’umutekano muke muri ibi bihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu hari intambara ikomeye.
Iyi ngingo kandi ifashwe mu gihe aha muri Uvira hamaze kugera impunzi nyinshi aho zaje zivuye i Goma, Uvira no mu bindi bice birimo intambara.
Gusa bamwe mu baturage ntibashimye iyi ngingo, kuko bavuga ko ni Bukavu ibikorwa bikomeje gukorwa haba mu ijoro cyangwa ku manywa.
Ni mu gihe kandi guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, Jean Jaques Perusi yakoze urugendo, asura amakomine atatu yo mu mujyi wa Bukavu mu rwego rwo kwizeza abaturage bayo uko umutekano wabo wifashe kugira ngo bakomeze imirimo yabo ntabwoba.