Hari ibyo u Rwanda rwibukije u Budage buri murufatiye ibihano.
Repubulika y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy’u Budage bwiyongeye ku bihugu bimaze kuyifatira ibihano, inenga ukuntu ubufatanye mu iterambere bukomeje kugirwa igikoresho cya politiki ndetse rwibutsa u Budage uruhare rwabwo mu mateka y’amakimbirane akomeje kugaragara mu karere.
Bikubiye mu itangazo u Rwanda rwashyize ahagaragara, aho ruvuga ko igikoresho cya politiki ubufatanye mu iterambere kwa Leta y’agateganyo y’u Budage ari amakosa kandi ari inzira idatanga umusaruro.
Iryo tangazo rigira riti: “U Budage buvuguruza ubwabwo ibyo buvuga ko bushyigikiye gahunda iyobowe na Afrika yo gukemura amakimbirane mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bukuraho igihugu amakosa yacyo menshi, ibyo bikaba bishimangira gusa imyifatire yo gushoza intambara no kongera amakimbirane bitari ngombwa.”
Rikomeza rigira riti: “Ku gihugu kivuga ko gifatana uburemere ibimenyetso by’ubutagondwa bushingiye ku moko, u Budage bugaragaza kutagira ubutwari busesuye bwirengagiza ikibazo umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze jenocide, kandi ukaba ushyigikiwe na Congo, ndetse ukaba ugaba ibitero ku Banyamulenge(Abatutsi) bo mu Burasizuba bwa RDC.”
Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwibukije u Budage uruhare rwabwo rw’amateka mu makimbirane akomeje mu karere, rukaba rusanga atari bwo bwari bukwiye gufata icyemezo nk’iki cyo gufatira u Rwanda ibihano.
Rigira riti: “Ibihugu nk’u Budage bifite uruhare rw’amateka mu ihungabana rikomeje kugaragara muri kano karere, bigomba kumenya ko gushyiraho ingamba z’agahato zireba uruhande rumwe bitemewe.”
Kimwecyo, u Rwanda ruvuga ko ruzakomeza kurinda umutekano w’iki gihugu cyabo, kandi ko ruzakomeza kwitabira ibikorwa byo gushakisha amahoro y’akarere.