Perezida w’u Rwanda yakoze impinduka muri RDF.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akanaba umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yakoze impinduka mu gisirikare cy’iki gihugu, aho yashyizeho umuyobozi mushya w’ingabo zidasanzwe (Special force).
Perezida w’u Rwanda, uwo yashyizeho kuyobora special force ni Stanislas Gashugi, uwo yabanje kuzamura mu ntera amugira Brigadier General avuye ku ipeti rya Colonel.

Kuri uyu mwanya yawusimbuyeho Maj.Gen. Karusisi Ruki wayoboye uyu mutwe w’ingabo udasanzwe kuva mu 2019.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda itangazo bwashyize hanze ari naryo Minembwe Capital News dukesha iyi nkuru, rimenyesha ko Maj.Gen. Ruki yahise asabwa gusubira gukorera ku biro bikuru by’ingabo z’iki gihugu, mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.
Brig.Gen. Gashugi wahawe izi nshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda, ahagana mu mwaka wa 2021 ni bwo yari yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Lt.Col. ahabwa kuba Colonel.
Ari nabwo yahise ahabwa kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Tanzania.
