Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23
Umukobwo w’imyaka 23 y’amavuko witwa Mia O’Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw’i Dubai rwa mukatiye gufunguwa burundu, umuryango we ukavuga ko yazize “ubuswa.”
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuryango wa Mia O’Brien, aho watanze ubutumwa usaba ko bohabwa amafaranga yo kuja gusura umwana wabo, ngo nubwo yazize ikosa ry’ubuswa.
Umubyeyi we Danielle McKenna, w’imyaka 46, yagize ati: “Mia yahamijwe icyaha i Dubai, ubu ari muri gereza nkuru. Ntabwo ndamubona kuva afunzwe mu kwezi gushize. Nubwo ari muto, yize amategeko muri Kaminuza, ntiyegeze akora ikibi mu buzima bwe, ariko yagize urugomo n’inshuti mbi, none arimo kubiryozwa.”
Uyu mubyeyi yanashimiye abamaze gutanga inkunga ku rubuga rwo gukusanya imfashanyo, avuga ko amafaranga azakoreshwa mu kumwohereza ibyo akaneye, imanza ndetse n’urugendo rwo ku musura.
Hari ikinyamakuru cyo muri Dubai cyitwa Daily Mail, cyavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyaha nyirizana Mia O’Brien cyatumye akatirwa gufungwa burundu. Ariko amategeko ya Leta Zunze ubumwe z’Abarabu(UAE) asobanura neza ko:
-Ubucuruzi bw’ibiyabwenge bushobora gutuma umuntu ahanishwa igihano cya burundu cyangwa n’urupfu, bitewe n’ingano n’uko byagenze.
-Gukoresha ibiyobyabwenge nka cannabis, bishobora gutuma akatirwa nibura amezi 3 y’igifungo cyangwa agacibwa amande hagati ya €4,00 na €20,000.
-Kuba kandi uyu mwana w’umukobwa agaragaza ibiyobyabwenge mu maso na byo bifatwa nko kugira ibiyobyabwenge mu mubiri.
Ku rubuga rwo gukusanya imfashanyo, intego yari £1, 600 ariko hamaze gutangwa €700.