Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo ayita minisiteri y’intambara, avuga ko isi iri kwerekeza mu ntambara.
Ni mu butumwa uyu mukuru w’igihugu cya Amerika yatanze akoresheje imbuga, aho yagize ati: “Izina minisiteri y’intambara bitanga ubutumwa bwo guhangana no gukemura ibibazo kuruta uko yakwitwa minisiteri y’ingabo.”
Yakomeje ati: “Ndatekereza ko ari ryo zina rikwiye, bijyanye n’aho isi iri kwerekeza uyu munsi. Ritanga ubutumwa bw’intsinzi.”
Cyobikoze no mu myaka yo hambere nko mu 1789 kuzamura n’iko iyi minisiteri yitwaga iyi ntambara, ariko bigeze mu 1947 ihindurwa iy’ingabo.
Bivuze ko n’ubu igiye kuzajya yitwa minisiteri y’intambara(department of war), mu gihe minisitiri wayo azajya yitwa minisitiri w’intambara.
Byanavuzwe kandi ko iri zina ko ryatangiye gukoreshwa n’urubuga rwa Pentagon, kuko rwamaze guhindurwa rugirwa war guv.