AFC/M23 Yagaragaje Ibyo Iheruka Gukora muri Minembwe, Ahari Hashize Igihe Hagabwa Ibitero
Minembwe Capital News
Mu gihe intambara ikomeje kuvugwa mu bice bya Fizi n’inkengero zaho, amakuru atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko imirwano yahinduye isura, aho AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bavuga ko bakoze ibikorwa bya gisirikare ku ngabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa byatumye ingabo zari zihanganye na zo zisubira inyuma, bamwe bakerekeza mu gace ka Baraka.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’ihuriro rye muri teritwari ya Minembwe bifite intego yo gukumira ko habaho ubwicanyi nk’ubwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu mwaka wa 2004.
Bisimwa yabivugiye mu butumwa bwatanzwe mu gihe AFC/M23 n’abafatanyabikorwa bayo bibukaga abiciwe muri ubwo bwicanyi, ashimangira ko ibyabereye mu Gatumba bidakwiye gufatwa nk’amateka yarangiye, mu gihe, nk’uko abivuga, abaturage bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku bwoko.
Yashinje FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga kugaba ibitero muri Minembwe no gushyira ako gace mu kato, ibintu avuga ko byagize ingaruka ku kubona ibiribwa, imiti, amazi meza n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Bisimwa yavuze ko AFC/M23 itigeze irebera ibyo bibazo, ahubwo ko yafashe icyemezo cyo kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare ivuga ko bigamije “gukumira ubwicanyi” no kugarura umutekano muri Minembwe.
Ati: “Mu guhangana n’iki kibazo, ingabo z’impinduramatwara ntizigeze zirebera. Zafashe inshingano yo gukumira aya mahano no kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri Minembwe.”
Mu gihe cy’imirwano ikomeye yavuzwe mu bice bitandukanye bya Minembwe, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bagiye bavuga ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye.
Mu makuru yatangwaga n’impande zishyigikiye MRDP-Twirwaneho, havugwaga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari bafite intego yo kugenzura Minembwe n’inzira ziyihuza n’utundi duce, ariko ko ibitero byabo byagiye bihura n’igisubizo gikomeye cya MRDP-Twirwaneho.
Ku ruhande rw’abaturage b’Abanyamulenge batuye muri Minembwe, impinduka z’umutekano zishobora kugira uruhare rukomeye ku buzima bwa buri munsi.
Mu bihe by’imirwano n’ibitero, abaturage bagiye bahura n’ingaruka zirimo guhunga, kubura ibiribwa, ibura ry’imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Abashyigikiye MRDP-Twirwaneho bavuga ko igabanuka ry’ibitero n’igisubizo cy’ingabo zabo ku bitero by’abahanganye na zo byatumye bamwe mu baturage bongera kugira umwanya wo kuruhuka no gukomeza ubuzima busanzwe.
Ubwicanyi bwa Gatumba
Ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 13/08/2004, ubwo impunzi z’Abanyekongo zari mu nkambi ya Gatumba mu Burundi zagabwagaho igitero.
Raporo ihuriweho n’inzego za Loni ivuga ko Abanyekongo 152 bishwe, abandi 106 bagakomereka, mu gihe abandi 8 baburiwe irengero. Loni yavuze ko abahohotewe bagabweho igitero kubera inkomoko yabo.
Bisimwa yavuze ko amateka ya Gatumba agomba kuba umuburo ku mpande zose, kugira ngo ibikorwa bishobora gushyira abaturage mu kaga bikumirwe hakiri kare.
Yanashinje Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo kugira umugambi wo gushyira Abanyamulenge mu kaga.
Ku rundi ruhande, amateka ya Gatumba ubwayo yanditswe n’inzego mpuzamahanga zirimo Loni na Human Rights Watch, zemeje uburemere bw’ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongo.
Ibiri kubera muri Minembwe bikomeje kugaragaza uburyo intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze kuba uruhurirane rw’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abafatanyabikorwa babo.
Ku ruhande rumwe hari FARDC n’imitwe iyishyigikiye; ku rundi ruhande hari MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23, barwanirira abaturage.
Minembwe Capital News (MCN)






