AFC/M23 Yagaragaje ko Iminsi ya Tshisekedi Asigaje ku Butegetsi bwa RDC Ibazwe
Mu mvugo ikomeye yongeye kugaragara mu itangazamakuru rya politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko iminsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi asigaje ku butegetsi “ibaze”, anavuga ko umugambi we wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kuyobora igihugu utazagerwaho.
Ibi Nangaa yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 08/05/2026 i Goma, aho yagarutse ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida Tshisekedi ku bijyanye n’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga n’ahazaza h’amatora ya 2028.
Ku wa 06/05/2026, Perezida Tshisekedi yabwiye abanyamakuru bakorera i Kinshasa ko ikibazo cy’Itegeko Nshinga kiri gusuzumwa n’Abanye-Congo, hagamijwe kureba niba ryahindurwa cyangwa rigakomeza uko riri.
Yagize kandi ati ko mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakomeza kugeza mu 2028, bishobora gutuma amatora ataba, ariko agaragaza ko atari ukubera ubushake bwe bwo kutayategura.
Tshisekedi yagize ati:
“Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’amahirwe make ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora, ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”
Yakomeje avuga ko Itegeko Nshinga rikwiye gusuzumwa hagendewe ku nyungu z’igihugu, ariko ashimangira ko atari mu mugambi wo gushaka manda ya gatatu, nubwo yavuze ko abaturage nibabimusaba yabitekerezaho.
Mu ijambo rye, Corneille Nangaa yakiriye ayo magambo ya Perezida Tshisekedi nk’icyerekana, mu mvugo ye, umugambi wo gukomeza kugundira ubutegetsi binyuze mu mpinduka z’Itegeko Nshinga.
Yagize ati:
“Ejo ntimuzatungurwe kuko azagenda mu minsi iri imbere. Azagenda. Ariko ntimuzatungurwe no kumva avuga ati: ‘Sinari nzi ko nari Perezida’…”
Nangaa yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi azagerageza gusobanura ibibazo by’umutekano muke n’imiyoborere mibi mu buryo bwo kwitandukanya n’inshingano ze.
Yagize ati:
“Azavuga ati: ‘Sinari nzi ko ari njye wagombaga kurinda umutekano wa Congo cyangwa niba ari njye wagombaga gukora iki cyangwa kiriya.’”
AFC/M23 yatangaje ko itazashyigikira igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga gishobora gutuma manda y’umukuru w’igihugu yongerwa cyangwa igahinduka mu buryo bunengwa.
Nangaa yavuze ati:
“Ashaka guhindura Itegeko Nshinga. Niba ari umugabo, nabikorere. Ariko igihe ni iki.”
Iri huriro rivuga ko rihagarariye Abanye-Congo bose baryumva, risaba ko hakorwa igitutu cya politiki kigamije kuburizamo iyo gahunda.
Mu rwego rwa politiki AFC/M23 ivuga ko irimo kurwanya, Nangaa yatangaje ko iri huriro rikeneye ubufatanye bw’abaturage b’ingeri zitandukanye, harimo abari i Kinshasa, abari mu buhungiro ndetse n’abanyapolitiki bamwe bo mu butegetsi bavuga ko bavugana na ryo mu ibanga.
Yagize ati:
“AFC/M23 irasaba abanyapolitiki bose n’abaturage bose gushyigikira urugamba rwo kurinda RDC.”
Ibi byose bije mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba, aho intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta n’imitwe itandukanye irimo AFC/M23, ndetse n’impaka zikomeye ku miyoborere n’ejo hazaza h’ubutegetsi.
Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ubutumwa bukomeye, igikomeje kugaragara ni uko icyizere cy’amahoro arambye n’imiyoborere ihamye gikomeje kugeragezwa n’ibihe bikomeye bya politiki n’umutekano mu gihugu.






