AFC/M23 Yagize icyo Ivuga ku Kuva mu Bice bya Rusizi, Kinshasa Yo Ivuga Ibinyuranye
Mu gihe intambara n’umutekano muke bikomeje kuzahaza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryikuye mu bice bimwe byo mu Kibaya cya Rusizi no mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo “ku bushake,” rivuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gushaka amahoro.
Aya makuru aje nyuma y’uko abaturage bavuze ko habonetse ibikorwa byo kwimura ingabo muri aka gace, aho bamwe mu basirikare ba AFC/M23 bavuye mu birindiro bari barafashe.
Nk’uko byatangajwe n’uruhande rwa AFC/M23, uku kwimuka kw’ingabo zabo ntabwo ari ugutsindwa, ahubwo ni uguhindura imirongo y’ibikorwa mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro iri gukorwa n’abahuza mpuzamahanga.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko utu duce turimo Sange, Mutarule n’ahandi mu Kibaya cya Rusizi, kuri ubu twatangiye kugenzurwa na FARDC, mu gihe bivugwa ko umurongo wa nyuma wa AFC/M23 muri ako gace ushobora kuba ugeze mu Luvungi.
AFC/M23 isobanura ko iki cyemezo gifitanye isano n’urwandiko rwanditswe tariki ya 07/05/2026 na Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa politiki w’iri huriro, arwandikira Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.
Muri urwo rwandiko, Nangaa yibukije ibyo yise “ibikorwa by’ubushake bwiza” AFC/M23 imaze gukora mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro. Muri byo harimo:
- Kwikura ku bushake muri teritwari ya Walikale mu kwezi kwa gatatu kwa 2025;
- Kurekura imfungwa zirenga 1,350;
- Gutanga ubusabe bwo gushyikiriza Croix-Rouge mpuzamahanga (CICR) abarwanyi ba FARDC barenga 5,000 hamwe n’imiryango yabo;
- Kwikura mu mujyi wa Uvira;
- Gufungura inzira z’ubutabazi kugira ngo ibikorwa by’ubumuntu bikorwe.
AFC/M23 ivuga ko ibi byose bigaragaza ko ishaka ibisubizo bya politiki aho gukomeza intambara. Abayobozi bayo bashimangira ko ari uburyo bwo koroshya ibiganiro no guha amahirwe inzira ya dipolomasi.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, ibisobanuro biratandukanye cyane. FARDC ivuga ko kongera kwisubiza uduce twa Rusizi ari umusaruro w’ibitero bya gisirikare ndetse n’igitutu cya dipolomasi cyashyizwe kuri AFC/M23 n’abayishyigikiye.
Ingabo za Congo zatangaje ko zamaze kohereza abasirikare mu duce twari twarafashwe na AFC/M23, kandi ko ibikorwa byo gukomeza gusubirana ibice byinshi bikomeje.
Kinshasa ivuga ko uku gusubira inyuma kwa AFC/M23 kutari “igikorwa cy’ubushake” nk’uko bivugwa n’uyu mutwe, ahubwo ko ari ingaruka z’igitutu gikomeye cya gisirikare ndetse n’umuvuduko mpuzamahanga umaze igihe ushyirwa kuri M23.
Muri urwo rwandiko rwe, Corneille Nangaa yanenze cyane Leta zunze Ubumwe za Amerika, ayishinja kubogamira kuri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi.
Nangaa yavuze ko nyuma y’amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi yasinywe hagati ya Washington na Kinshasa, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatangiye kubona ubufasha n’ubworoherane bwihariye, ibintu avuga ko bishobora gutuma abahuza batabasha kutabogama uko bikwiye.
Yavuze ko ibi bishobora guca intege icyizere cy’abari mu nzira y’ubuhuza ndetse bikabangamira ibiganiro by’amahoro.
Yanashinje Kinshasa kutubahiriza ibyo yemeye mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi, birimo:
- Kurekura imfungwa 317 nk’uko byari byaremejwe;
- Guhagarika ibitero bya drones n’indege z’intambara mu duce tugenzurwa na AFC/M23.
Bivugwa ko kopi y’urwo rwandiko rwa Nangaa yoherejwe kandi ku Mukuru w’Igihugu cya Togo, Faure Gnassingbé, uri mu bahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse no ku bayobozi ba Qatar, u Busuwisi n’intumwa yihariye ya Perezida wa Amerika.
Ibi bigaragaza uburyo ikibazo cya AFC/M23 gikomeje gufata intera mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gushaka uburyo haboneka umuti urambye mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo AFC/M23 ivuga ko kwimuka kwayo ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kugera ku mahoro, Leta ya Congo yo ikomeje gutsimbarara ko nta biganiro bishobora gutanga umusaruro igihe umutwe witwaje intwaro ugikomeje kugenzura ibice by’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko ibyabereye mu Kibaya cya Rusizi bishobora kuba intangiriro y’indi gahunda nshya ya dipolomasi cyangwa indi ntera y’urugamba, bitewe n’uko impande zombi zizitwara mu minsi iri imbere.





