• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, August 18, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Olivier Rumenge Rugeyo: “Amahoro ya Congo Azubakwa n’Abanyekongo, Si Intwaro Cyangwa Imishyikirano yo Hanze”

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 2, 2026
in Conflict & Security
0
Olivier Rumenge Rugeyo: “Amahoro ya Congo Azubakwa n’Abanyekongo, Si Intwaro Cyangwa Imishyikirano yo Hanze”
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Olivier Rumenge Rugeyo: “Amahoro ya Congo Azubakwa n’Abanyekongo, Si Intwaro Cyangwa Imishyikirano yo Hanze”

You might also like

AFC/M23 Yagaragaje Ibyo Iheruka Gukora muri Minembwe, Ahari Hashize Igihe Hagabwa Ibitero

Walikale: Wazalendo basubiranyemo, abaturage bahungira mu mashyamba; imiyoborere ya UDPS irakemangwa

Muyaya s’en prend une nouvelle fois au Rwanda dans des propos virulents et salue les Banyamulenge qui se démarquent des autres

Olivier Rumenge Rugeyo, wabaye umukandida ku mwanya w’Umudepite ku Rwego rw’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagariye Abanyekongo bose gushyira imbere ubumwe, ubwubahane n’ubwiyunge, avuga ko ari byo shingiro ry’amahoro arambye igihugu gikomeje gushakisha.

Mu butumwa bwihariye yagejeje kuri Minembwe Capital News, Rumenge yavuze ko nubwo hakomeje kubaho imbaraga z’ibiganiro bya dipolomasi n’iza gisirikare, amahoro nyakuri atazava mu mahanga cyangwa mu kongera intwaro, ahubwo ko azava mu bushake bw’Abanyekongo bwo kubana mu mahoro no kubahana.

Yagize ati:

“Igihe cyose Abanyekongo bataratekereza kubana mu mahoro, amahoro azakomeza kuba kure. Amahoro ya Congo ntazava i Doha muri Qatar, ntazava mu Busuwisi cyangwa mu Burundi. Ndetse no kugura drones si byo bizazana amahoro. Amahoro azava mu bumwe no mu bwubahane hagati y’Abanyekongo.”

Rumenge yagaragaje ko amacakubiri, urwango n’amakimbirane bikomeje kubera inzitizi iterambere ry’igihugu, ashimangira ko buri Munyekongo afite inshingano zo kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bwiyunge no kubahana.

Yagize ati:

“Ntabwo Congo yatera imbere ikirimo amacakubiri. Biradusaba gushyira hamwe kugira ngo tugere ku mahoro arambye no ku iterambere ry’igihugu cyacu.”

Mu butumwa bwe, yanibanze ku baturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasaba gukomeza kubana mu bwumvikane no kwirinda ibikorwa byose bishobora gukongeza amakimbirane hagati y’abaturage.

Yagize ati:

“Ndahamagarira Ababembe, Abapfuliiru, Abashi ndetse n’andi moko dusangiye Intara ya Kivu y’Amajyepfo gukomeza kubana mu mahoro. Intambara ntabwo izigera itugeza ku mahoro arambye.”

Rumenge yanasabye urubyiruko gufata iya mbere mu rugendo rwo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ituze, avuga ko ari rwo musingi w’ejo hazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:

“Urubyiruko rugomba gufata iya mbere, kuko ari rwo mbaraga z’uyu munsi n’ejo hazaza.”

Ubu butumwa buje mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano n’imirwano imaze imyaka myinshi, ibintu byatumye amajwi menshi akomeza gusaba ibiganiro, ubwiyunge n’ubufatanye hagati y’Abanyekongo, hagamijwe kubaka amahoro arambye.

Olivier Rumenge Rugeyo ni Umunyamulenge ukomoka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa bwe, yashimangiye ko ejo hazaza ha Congo hazagenwa n’ubushake bw’abaturage bayo bwo kubaka ubumwe, aho gukomeza inzira z’amacakubiri n’intambara.

Minembwe Capital News

Tags: amahoroRdcUbutumwa
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yagaragaje Ibyo Iheruka Gukora muri Minembwe, Ahari Hashize Igihe Hagabwa Ibitero

by Bahanda Bruce
August 18, 2026
0
AFC/M23 Yagaragaje Ibyo Iheruka Gukora muri Minembwe, Ahari Hashize Igihe Hagabwa Ibitero

AFC/M23 Yagaragaje Ibyo Iheruka Gukora muri Minembwe, Ahari Hashize Igihe Hagabwa Ibitero Minembwe Capital News Mu gihe intambara ikomeje kuvugwa mu bice bya Fizi n’inkengero zaho, amakuru atangwa...

Read moreDetails

Walikale: Wazalendo basubiranyemo, abaturage bahungira mu mashyamba; imiyoborere ya UDPS irakemangwa

by Bahanda Bruce
August 18, 2026
0
Walikale: Wazalendo basubiranyemo, abaturage bahungira mu mashyamba; imiyoborere ya UDPS irakemangwa

Walikale: Wazalendo basubiranyemo, abaturage bahungira mu mashyamba; imiyoborere ya UDPS irakemangwa Imirwano yongeye kubura hagati y’imitwe ibiri y’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Iteya, muri localité ya Banakindi,...

Read moreDetails

Muyaya s’en prend une nouvelle fois au Rwanda dans des propos virulents et salue les Banyamulenge qui se démarquent des autres

by Bahanda Bruce
August 18, 2026
0
RDC: Mu gihe intambara n’ubukene bikomeje, Leta ya Tshisekedi yerekeje amaso kuri TikTok

Muyaya s’en prend une nouvelle fois au Rwanda dans des propos virulents et salue les Banyamulenge qui se démarquent des autres Minembwe Capital News Le porte-parole du gouvernement...

Read moreDetails

Muyaya yongeye kwibasira u Rwanda mu magambo akarishye, anashimira Abanyamulenge bikuye mu bandi

by Bahanda Bruce
August 18, 2026
0
Muyaya yongeye kwibasira u Rwanda mu magambo akarishye, anashimira Abanyamulenge bikuye mu bandi

Muyaya yongeye kwibasira u Rwanda mu magambo akarishye, anashimira Abanyamulenge bikuye mu bandi Minembwe Capital News Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya,...

Read moreDetails

Fayulu yasabye Tshisekedi ikintu gikomeye kuri Kabila na Nangaa: “Bagomba gutumirwa mu biganiro by’igihugu”

by Bahanda Bruce
August 17, 2026
0
Fayulu yasabye Tshisekedi ikintu gikomeye kuri Kabila na Nangaa: “Bagomba gutumirwa mu biganiro by’igihugu”

Fayulu yasabye Tshisekedi ikintu gikomeye kuri Kabila na Nangaa: “Bagomba gutumirwa mu biganiro by’igihugu” Fayulu asaba Tshisekedi kwagura ibiganiro by’igihugu, Kabila na Nangaa bakabigiramo uruhare Umuyobozi w’ihuriro C64...

Read moreDetails
Next Post
Olivier Rumenge Rugeyo: “Amahoro ya Congo Azubakwa n’Abanyekongo, Si Intwaro Cyangwa Imishyikirano yo Hanze”

Olivier Rumenge Rugeyo : « La paix en République démocratique du Congo sera bâtie par les Congolais, et non par les armes ou des négociations menées à l’étranger »

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?