AFC/M23 Yatangaje Ibitero kuri Nyaruhinga na Point Zéro, Yamagana FARDC n’Abambari Bayo
Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30/09/2026, ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zagabye ibitero zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones mu bice bya Nyaruhinga, Point Zéro no mu nkengero zabyo, muri teritware ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwa X, Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byabaye ahagana saa moya n’igice za mu gitondo (7:30), mu gihe ibindi byabaye saa 9:40. Yavuze ko hifashishijwe imbunda ziremereye na drones, anashinja ingabo za Kinshasa kwibasira ahatuye abaturage.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa byakajije ikibazo cy’ubutabazi muri aka gace, mu gihe imirwano ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 ishinja Kinshasa kurenga ku gahenge
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ihangayikishijwe n’iyongera ry’ibikorwa bya gisirikare n’ibyo ivuga ko ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, asanga bishobora kubangamira ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Yongeye gushinja Leta ya Kinshasa gukomeza kohereza cyangwa kwinjiza abarwanyi ba FDLR mu bice by’urugamba.
Ibi birego bibaye mu gihe ikibazo cya FDLR kiri mu ngingo z’ingenzi z’ibiganiro by’amahoro bireba RDC n’u Rwanda. Kinshasa ivuga ko iri gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya no gushyira intwaro hasi kwa FDLR. Ku wa Kabiri tariki ya 29/09/2026, Minisitiri Floribert Anzuluni yatangaje ko hari intambwe imaze guterwa muri iyo gahunda, gusa gutangaza ni kimwe no gushyira mu bikorwa ni ikindi.
Kanyuka anenga amagambo y’urwango
Kanyuka yavuze kandi ko AFC/M23 ihangayikishijwe n’amagambo y’urwango ndetse n’ibitangazwa n’abavugizi b’impande ziri ku ruhande rwa Kinshasa. Yashinje bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwiyemerera cyangwa gushyigikira ibikorwa bya gisirikare binyuranyije n’agahenge.
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibyo bishobora kongera ubushyamirane no kubangamira ibikorwa bigamije guhagarika imirwano.
Imirwano hafi ya Minembwe imaze iminsi ivugwa
Isesengura rya Critical Threats Project ryagaragaje ko hagati mu kwezi kwa Cyenda, ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa na Twirwaneho bakomeje guhangana mu bice bikikije Minembwe. Raporo yavuze ko Point Zéro ari agace gafite akamaro mu bya gisirikare, aho mu minsi yabanje habaye ibitero hakoreshejwe imbunda ziremereye na drones.
Ku itariki ya 19/09/2026, Critical Threats Project yatangaje ko FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero kuri Point Zéro hakoreshejwe izo ntwaro.
Hagati aho, Joint Verification Mechanism Plus (EJVM+) ikomeje kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Critical Threats Project yatangaje ko uru rwego rwakoze ubutumwa mu Minembwe ku itariki ya 24–25/08/2026.
Kinshasa na yo ikomeje gutanga ibirego by’ibitero bya drones. Ku itariki ya 29/09/2026, uhagarariye RDC mu Muryango w’Abibumbye, Zénon Mukongo, yasabye ko hakorwa igenzura ku gitero cya drone bivugwa ko cyabereye i Pinga muri Walikale mu minsi ibiri ishize. Kinshasa yavuze ko cyahitanye abasirikare batanu, abandi barakomereka.
AFC/M23 ivuga ko izakomeza kurinda abaturage
Mu musozo w’itangazo rye, Kanyuka yavuze ko kurinda abasivili ari byo AFC/M23 ishyira imbere. Yavuze ko iri huriro risigaranye uburenganzira bwo gufata “ingamba zose zikenewe” mu rwego rwo kubarinda no kubungabunga umutekano.
Minembwe Capital News (MCN)






