Amakuru yimbitse ku matora ya Humura i Bukavu
Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko mu muryango w’abanyeshuri b’Abanyamulenge wa Humura habaye umwuka w’impaka n’akavuyo mbere y’amatora y’umuyobozi wawo ateganyijwe kuri iki Cyumweru, mu masaha make ari imbere.
Nk’uko umwe mu banyeshuri bagize uyu muryango yabibwiye Minembwe Capital News, uyu muryango uyoborwa ku buryo bwa manda imwe, aho perezida atorerwa manda y’umwaka umwe gusa.
Uyu munyeshuri yakomeje asobanura ko abanyamuryango baturuka ahantu hatatu hatandukanye (axes), muri Axe Panzi, Axe Karhale ndetse na Axe Ville mu mujyi wa Bukavu. Ibyo bice bigira uruhare mu miterere n’imitegurire y’amatora y’uyu muryango.
Amakuru yatanzwe avuga ko hari ukutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko shingiro agenga itorwa ry’abakandida, aho bamwe bavuga ko hari ingingo zitubahirijwe neza, bikaba byarateye urujijo no kudahuza mu myiteguro y’amatora.
Uyu munyeshuri yavuze ko hari n’abatanze ibirego bavuga ko amategeko shingiro yaba yarahinduwe mu buryo butamenyekanye neza, ibintu byatumye bamwe mu banyeshuri bo muri Axe Karhale bajya gushaka ubuyobozi bw’umuryango uhurirwamo n’Abanyamulenge bose i Bukavu, ngo bukemure icyo kibazo. Gusa ngo ntibyahise bigira umusaruro, kuko ubuyobozi butahise bwinjira mu kibazo ngo bugikemure uko bikwiye, ibintu bamwe bavuga ko byaturutse no ku bibazo biri imbere mu muryango ubwawo.
Nubwo hari abavuga ko ikibazo gishingiye ku guhindura amategeko shingiro mu ibanga, hari undi muyobozi waganiriye n’iki gitangazamakuru wahakanye ibyo, avuga ko atari byo nyirabayazana.
Uyu muyobozi ahubwo avuga ko ibibazo biri mu muryango wa Humura bifitanye isano n’amacakubiri asanzwe avugwa mu Banyamulenge, nubwo atigeze asobanura mu buryo burambuye imiterere yabyo.
Hari bamwe mu Banyamulenge bavuga ko hari abatandukanye mu myumvire, aho bamwe bashyigikiye Leta ya Kinshasa mu rwego rwa politiki n’umutekano, bakabanengwa kuyishigikira, mu gihe iyi Leta ya Kinshasa itegeka ingabo zayo kugaba ibitero mu bice bitandukanye Abanyamulenge batuyemo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bikaba bibica, ndetse n’inka zabo zikanyagwa, kandi iyo Leta ikanasenya amazu yabo n’ibindi. Kubera ibi, abashyigikiye iyo Leta baranengwa cyane.
N’ubwo hari izo mbogamizi n’impaka, amatora y’umuyobozi w’uyu muryango wa Humura arakomeza uko byari biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 26/04/2026, aho Komisiyo y’amatora iyobowe na Espoir Rukundo yatangaje ko ibikorwa by’itora bitangira saa saba z’amanywa.
Kugeza ubu, umukandida wemejwe n’amategeko ni Benjamin Ntungababyeyi, akaba ari we wenyine wemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’ubuyobozi bw’uyu muryango muri aya matora.







