RNC mu Manga: Amacakubiri, Intambara y’Ubutegetsi n’Imitungo Bikomeje Gucamo Ibice Umutwe Washinzwe na Nyamwasa
Mu gihe umutwe wa Rwanda National Congress (RNC), washinzwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu buhungiro, umaze imyaka urangwa n’amakimbirane n’ivuguruzanya mu buyobozi bwawo, amakuru akomeje guturuka mu banyamuryango ndetse no mu bahoze bawubarizwamo agaragaza ko uyu mutwe uri mu bihe bikomeye by’amacakubiri n’ukutizerana gukomeje gufata intera.
Amakuru aturuka mu ngeri zitandukanye z’abakurikirana hafi ibikorwa bya RNC avuga ko bamwe mu bayobozi n’abanyamuryango batangiye gutakariza icyizere uwashinze uyu mutwe, Gen. Kayumba Nyamwasa, nyuma y’igihe kinini bamushinja kutubahiriza amasezerano yabahaye no kutagaragaza umurongo wa politiki uhamye ushobora guhuza abagize iri tsinda.
Mu minsi yashize, havuzwe cyane amakimbirane ashingiye ku kutizerana hagati y’abayobozi, gushinjanya kunyereza umutungo, kurwanira ububasha, ndetse no kugenzura ibikoresho n’imiyoboro y’itangazamakuru byari bisanzwe bifatwa nk’umutungo wa RNC.
Kimwe mu bibazo byagaragaye cyane muri iyi minsi ni amakimbirane ajyanye n’igenzura ry’umuyoboro wa YouTube wahoze uzwi ku izina rya Itahuka Radio, wari umaze igihe ukoreshwa nk’urubuga rwo gutambutsaho ubutumwa n’ibitekerezo by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru avuga ko Serge Ndayizeye, wahoze ari umwe mu bayoboke bakomeye ba RNC, yaje gufata ubuyobozi bw’uyu muyoboro, awuhindurira izina awita Itahuka Media Network, ndetse ahindura uburyo bwo kuwugeraho n’amagambo y’ibanga, bituma abandi bayobozi ba RNC batakibasha kuwugenzura cyangwa kuwukoresha.
Ibi byaje gukurikirwa n’amakimbirane yavuzwe hagati ya Serge Ndayizeye na Jean Paul Turayishimye, aho Serge ashinjwa kwambura mugenzi we uburenganzira ku miyoborere n’imikoreshereze y’uyu muyoboro.
Abakurikirana ibibera muri RNC bavuga ko iki kibazo cya YouTube atari ikibazo cy’ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’amakimbirane akomeye amaze igihe hagati y’amatsinda atandukanye aharanira kugenzura ibikorwa n’umutungo w’uyu mutwe.
Bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba RNC bavuga ko ibibazo by’uyu mutwe byatangiye kugaragara kera, cyane cyane nyuma y’uko hatangiye kugaragara kutumvikana ku miyoborere n’imicungire y’umutungo.
Kuri ubu, amakuru atandukanye agaragaza ko RNC ishobora kuba yaracitsemo ibice bibiri bikomeye. Hari uruhande ruvugwa ko rushyigikiye Gen. Kayumba Nyamwasa, n’urundi ruhande rwegamiye kuri Frank Ntwali, umwe mu bantu bakoranaga bya hafi na Kayumba ndetse unafitanye isano ya hafi n’umuryango we.
Abasesenguzi bavuga ko umubano hagati ya Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali umaze igihe warangiritse, ku buryo bamwe bawugereranya n’uw’injangwe n’imbeba, ibintu byatumye habaho amatsinda abiri ahora ahanganye ku buyobozi bw’umutwe.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, Dr. Emmanuel Hakizimana, uvugwa nk’umuhuzabikorwa wa RNC ku ruhande rushyigikiye Kayumba Nyamwasa, ngo yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika Serge Ndayizeye ku nshingano yari afite muri uwo mutwe.
Ikindi kibazo gikomeje kuvugwa cyane muri RNC ni icy’amafaranga yakusanyijwe mu banyamuryango batuye mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Afurika y’Epfo, ndetse no mu bihugu byo mu Burayi na Amerika.
Nk’uko byagiye bivugwa n’abahoze muri uyu mutwe, ngo mu myaka yashize habaye ibikorwa byo gukusanya inkunga y’amafaranga yavugwaga ko yari igamije gushyigikira ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikare byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bamwe bavuga ko muri icyo gihe bakanguriwe gutanga inkunga bizezwa ko amafaranga yabo azakoreshwa mu bikorwa byategurwaga n’uyu mutwe. Nyamara nyuma y’igihe, bamwe batangiye kwibaza aho ayo mafaranga yagiye n’impamvu imigambi bari barabwiwe itigeze ishyirwa mu bikorwa nk’uko bari babyiteze.
Ibi byatumye havuka ibibazo by’ukutizerana, aho bamwe bashinja abayobozi bakuru b’uyu mutwe kudatanga ibisobanuro bihagije ku micungire y’umutungo n’ikoreshwa ry’inkunga zatanzwe n’abanyamuryango.
Rwanda National Congress (RNC) yashinzwe mu mwaka wa 2010 n’abahoze mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda bari barahunze igihugu, barimo Gen. Kayumba Nyamwasa, Dr. Théogène Rudasingwa, Gerald Gahima na Pawulo Karegeya.
Uyu mutwe wari ufite intego yo guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda no gushaka impinduka za politiki. Icyakora kuva washingwa, RNC yakunze kurangwa n’ibibazo by’amakimbirane hagati y’abayobozi bayo, kutumvikana ku cyerekezo cya politiki, ndetse n’ibirego byo kutubahiriza amahame y’imiyoborere myiza.
Mu myaka yakurikiyeho, bamwe mu bayobozi bakomeye bawushinze bagiye bawuvamo cyangwa bakawutakariza icyizere, ibintu byatumye ugenda ucika intege ugereranyije n’uko wari utegerejwe mu ntangiriro zawo.
Kuri ubu, amakimbirane ari hagati y’abayobozi ba RNC akomeje gufata indi ntera, aho impande zitandukanye zikomeje gushinjanya kunyereza umutungo, kwikubira ububasha no gutesha agaciro ibikorwa by’undi.
Ikibazo cya Itahuka Media Network cyabaye ikimenyetso gishya cyerekana uburemere bw’ayo makimbirane, mu gihe bamwe mu banyamuryango bavuga ko uyu mutwe umaze gutakaza umurongo umwe n’intego zihuriweho.
Abasesenguzi b’ibya politiki bavuga ko niba aya makimbirane adakemuwe mu buryo bwumvikanyweho, bishobora kurushaho guca intege ibikorwa bya RNC no kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukorera hamwe.
Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye kuri aya makimbirane, ikigaragara ni uko RNC iri mu bihe bikomeye by’ihangana ry’imbere mu buyobozi, ibintu bikomeje kuzamura impaka ku hazaza h’uyu mutwe n’ubushobozi bwawo bwo gukomeza kugera ku ntego watangiranye.






