Amerika Yatanze Akayabo ka Miliyoni zo Gutabara RDC na Uganda Mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola
Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje inkunga yihutirwa ya miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika igamije gufasha ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo gikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Iyi nkunga yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika mu itangazo ryihariye ryasohotse tariki ya 19/05/2026, aho yavuze ko Amerika iri gukorana bya hafi n’inzego mpuzamahanga z’ubuzima ndetse n’ibihugu byo mu karere kugira ngo Ebola itongera gukwira nk’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize.
Mu mezi ashize, ubuyobozi bwa RDC bwemeje ko hari abantu banduye Ebola mu bice byo mu Burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu ntara zimaze igihe zirangwamo umutekano muke. Uganda na yo yakajije ingamba zo gukurikirana abanduye no kugenzura imipaka nyuma y’uko habonetse abantu bake bafite ibimenyetso bikekwaho kuba bifitanye isano n’iki cyorezo.
Icyorezo cya Ebola ni kimwe mu byorezo byica abantu benshi ku rwego rwo hejuru, cyane cyane iyo kitagenzuwe hakiri kare. Gikwirakwira binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye. Ibimenyetso byacyo birimo umuriro mwinshi, kuruka, gucika intege bikabije ndetse no kuva amaraso.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko nyuma yo kwemezwa kw’iki cyorezo muri RDC, Ambasade za Amerika zo mu karere zirimo iza RDC, Uganda, u Rwanda na Sudani y’Epfo zahise zishyiraho uburyo bwihariye bwo gukurikirana amakuru ajyanye na Ebola ku Banyamerika baba cyangwa bakorera muri ibi bihugu.
Amerika kandi yatangaje ko iri gukorana n’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) mu gushyiraho amategeko akomeye agenga ingendo. Tariki ya 18/05/2026, hafashwe icyemezo cyo kubuza abanyamahanga bagiriye uruzinduko muri RDC, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyagera ku butaka bwayo.
Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima ku isi zigaragaje ko Ebola ishobora gukwirakwira vuba cyane mu gihe habaye uburangare mu igenzura ry’ingendo n’imipaka.
Leta ya Amerika yavuze ko miliyoni 13$ zatanzwe zizifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo:
Gukurikirana no kumenya abanduye hakiri kare
Gukora ibizamini bya laboratwari
Guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima
Gutanga ibikoresho byo kwirinda
Gukomeza ibikorwa byo gutanga amakuru n’ubukangurambaga ku baturage
Gukaza igenzura ku mipaka no ku bibuga by’indege
Amerika yavuze ko iyi nkunga ari “igice cya mbere” cy’ubufasha bushobora kwiyongera bitewe n’uko icyorezo kizaba gihagaze mu minsi iri imbere.
Kuri ubu, ibihugu byinshi byo mu karere byamaze gukaza ingamba zo gukumira Ebola. Mu Rwanda, inzego z’ubuzima zikomeje kugenzura abinjira n’abasohoka ku mipaka, cyane cyane abaturuka muri RDC no muri Uganda. Uganda na yo yashyizeho uburyo bwo gusuzuma abantu ku mipaka no mu bice bikekwamo ibyago byinshi.
Muri RDC, ibikorwa byo gushakisha abanduye no gukurikirana abo bahuye na bo bikomeje gukorwa n’inzego z’ubuzima zifatanyije n’imiryango mpuzamahanga irimo OMS n’indi.
Nubwo kugeza ubu nta rwego mpuzamahanga ruratangaza ko Ebola yabaye icyorezo cyugarije isi yose, impungenge ziracyari nyinshi bitewe n’uko ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo bikirangwamo intambara n’ubuhunzi bwinshi, ibintu bishobora gutuma igenzura ry’iki cyorezo rigorana.
RDC ni kimwe mu bihugu byagiye byibasirwa cyane na Ebola kuva yagaragara bwa mbere mu 1976. Mu mwaka wa 2018 no mu wa 2020, iki gihugu cyahuye n’icyorezo gikomeye cyahitanye abantu ibihumbi, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Uganda na yo yagiye ihura n’ibihe bikomeye bya Ebola, ariko ubushobozi bwo kuyigenzura bwagiye bwiyongera kubera uburambe igihugu cyakuye mu byorezo byabanje.
Abasesenguzi bavuga ko inkunga nk’iyi ya Amerika ishobora gufasha cyane mu kongera ubushobozi bw’ibihugu byo mu karere mu guhangana n’iki cyorezo mbere y’uko gikaza umurego.






